EU yashimiye umusanzu w’u Rwanda mu mutekano w’Afurika

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) washimye uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku Mugabane w’Afurika mu nama ya Schuman yiga ku bufatanye bwa Gisirikare n’Umutekano yateraniye i Brussels mu Bubiligi kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Werurwe 2023.

Muri iyo nama yateguwe na EU, u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) Brig. Gen. Patrick Karuretwa.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yashimangiye ko uruhare rw’ingenzi u Rwanda rugira mu gutanga serivisi z’umutekano zizewe rwashimiwe ku rwego ruhanitse muri iyo nama.

U Rwanda rwashimiwe mu gihe ari kimwe mu bihugu by’Afurika bifitanye umubano na EU n’imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo n’urwa Gisirikare.

Mu mpera z’umwaka ushize EU yemeye miliyoni 20 z’Amayero, ni ukuvuga zirenga miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gushyigikira ibikorwa by’Inzego z’umutekano z’u Rwanda byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukomeza kuba umufatanyabikorwa mu kurwanya iterabwoba ku mugabane w’Afurika, kandi yishimiye gufatanya na EU muri ibyo bikorwa.

Uretse muri Mozambique, u Rwanda rwohereje Ingabo n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika, muri Sudani y’Epfo n’ahandi.

Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane muri EU Josep Borrell n’abandi banyacyubahiro batandukanye batanze ibiganiro byibanze ku bufatanye bwa EU n’amahanga, by’umwihariko ku bikorwa uwo muryango ugirana na Guverinoma z’Afurika mu birebana n’umutekano n’Igisirikare.

Yavuze ko mu gihe abafatanyabikorwa ba EU muri Afurika mu Burasirazuba bwo Hagati bakeneye ubufasha mu bya gisirikare n’umutekano, uwo Muryango ukeneye  igihe kigeze ngo bafashwe mu buryo bitanga umusaruro.

Ati: “Ni iki dushobora gukorera hamwe kugira ngo dukemure ibibazo bya gisirikare n’umutekano. Ibikorwa bya Gisirikare n’umutekano byagaragaje ko dukwiye kwicisha bugufi, tukaba tugondeka, kandi tugatanga ibisubizo bijyanye n’ibibazo bihari.”

Yavuze ko ibihugu byose bidakeneye kugeia indangagaciro zimwe kugira ngo bifatanye mu guhuza ibikorwa bya Gisirikare no kubungabunga umutekano, ahubwo igikenewe ari uguhuza ibikorwa bishyirwa hejuru y’ibindi.

Yakomoje ku butumwa bwa EU butagenze neza muri Repubulika ya Santarafurika no muri Mali kubera ko butashyigikiwe n’imbaraga zo guha abafatanyabikorwa ibikoresho bakeneye.

Ati: “Dukeneye gufasha abafatanyabikorwa kubona ubufatanye, amahugurwa n’ibikoresho bikenewe. Twatangiye gukora ibikorwa byo guhugura no gutanga ibikoresho. Dukwiye gushyira imbaraga nyinshi mu gukumira.”

Muri iyo nama, hagarutswe no ku bibazo by’intambara y’u Burusiya na Ukraine, hagarukwa ku buryo icyemezo cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpananabyaha (ICC) cyo gushyiraho impapuro zita muri yombi Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya ari ingenzi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *