Ihohoterwa rikomeye mu bastar

Teta Sandra umufasha wa Weasel akaba yaranitabiriye miss Rwanda, ubu amerewe nabi cyane kubera inkoni nibindi bisanabyo akubitwa nuwo bamaze kubyarana abana babiri ari we Weasel murumuna wa chameleonl akaba umwe mubahanzi bakunzwe muri Uganda.

Inkuru dukesha ibitangaza makuru byo muri Uganda bivuga ko Teta Sandra umufasha wa Weasel amerewe nabi kubera guhohoterwa no guhozwa kunshyeke n’umugabo we bafitanye abana babiri ariwe Weasel. Nubwo Teta Sandra ubwe akomeje guhakana iz nkuru zimuvugwaho ariko abaturanyi be nabakurikiranira hafi uwo muryango bavuga ko Weasel atoroheye na gato umugore kugeza naho amukubita yongeyraho n’amagambo mabi. Abenshi baravuga ko kuba Teta atemera ibimuvgwaho, aruguhishira umugabo we akunda cyane kugirango bitazagera no munkiko, nyamara bakomeza bavuga ko uyu mubyeyi amerewe nabi cyane n’umugabo we.

Uwahoze ari umugore wa Chameleon Daniella ATIM yashyize hanze amafoto agaragaza ihohoterwa rikomeye Teta Sandra akorerwa n’ umugabo we aranasaba atakamba cyane k ubuyobozi bwatabara uyu mubyeyi bitaragera aho yamburwa ubuzima kuko abona neza k’ aribyo bizakurikiraho nibadatabarira kugihe.

DaniellaATIM umugore wamukuru wa Weasel ariwe Jose Chameleon arik batandukanye, ubu akaba abarizwa muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika yanze kuvuga byinshi kuri iyo nkuru kubera agahinda n’umujinya afitiye Weasel ahubw akoresha urubuga rwe rwa Istagram ashyiraho ariya mafoto murwego rwo gutabariza Teta Sandra.  Inkuru ducyesha Igihe.com ikinyamakuru gikorera murwanda binyuze kuri murandasi.

Daniella Atim arikumwe na Jose Chameleon

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *