Kwiherezo Rusesabagina na Nsabimana ‘Sankara’ bagiye kurekurwa

ubwo kugira ngo igihugu kijye imbere, “bisaba ikiguzi kinini ariko guheranwa Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte ’Sankara’ bahamijwe ibyaha by’iterabwoba, barafungurwa kuri uyu wa Gatanu ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, hamwe n’abandi 18 bari muri dosiye imwe.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, ahamya ko Rusesabagina na Sankara bari mu bafungwa bandikiye Umukuru w’Igihugu basaba imbabazi, bityo ko baza kurekurwa.

Mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Umukuru w’Igihugu ku wa 14 Ukwakira 2023, Rusesabagina avuga ati “nciye bugufi nsaba imbabazi”. Akomeza avuga ko yicuza “uruhare ibikorwa byanjye bifitanye isano na MRCD byaba byaragize ku bugizi bwa nabi bwakozwe na FLN”.

Avugamo kandi ko nk’uwahoze ari Umuyobozi wa MRCD, yicuza kuba ataraharaniye ko “abagize ihuriro rya MRDC bubahiriza amahame ajyanye no kutagira uruhare mu bugizi bwa nabi”.

Yemeye kandi ko mu gihe yarekurwa, atazongera kujya muri politiki n’ubugizi bwa nabi, ahubwo azakoresha umwanya azaba abonye “mu kwitekerezaho” aho azaba ari kumwe n’umuryango we.

Usibye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifungurwa rya Rusesabagina bivugwa ko ryagizwemo uruhare kandi na Leta ya Qatar. Hari amakuru ahamya ko nyuma yo kurekurwa kwe, azava mu Rwanda agana i Doha muri Qatar aho azamara iminsi mbere yo kwerekeza muri Amerika, igihugu yari asanzwe atuyemo mbere yo gufungwa.

Nsabimana Callixte we yari asanzwe yarasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu kuva ku munsi wa mbere imbere y’ubutabera. Nko muri Gicurasi 2019, ubwo yaburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yavuze ko “hari ibyaha byabaye ku mugaragaro, n’inyoni zo mu biti ubwabyo zabinshinja”.

Nyuma yo kurekurwa, amakuru ahari agaragaza ko azaguma mu Rwanda, bitandukanye na Rusesabagina wasabye gusanga umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu wahamwe n’icyaha, ashobora gusaba Umukuru w’Igihugu imbabazi, akaba yazimuha nyuma yo kubikorera ubugororangingo.

Bivuze ko Rusesabagina atagizwe umwere, ahubwo yababariwe. Mu gihe yarenga ku biteganywa n’amategeko, akongera gukora ibyaha, yasubira muri gereza.

Amerika yageze aho icisha make muri iki kibazo

Kuva Rusesabagina yafungwa, Amerika yashyize igitutu gikomeye ku Rwanda, bigera n’aho bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko basabira u Rwanda ibihano.

By’umwihariko muri Kanama 2022, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, rwasize ruzambije umubano wari usanzwe hagati y’ibihugu byombi, ku buryo rwarangiye rufashwe “nk’urw’amatiku”.

Blinken yageze i Kigali agambiriye gushyira igitutu ku Rwanda kugira ngo Rusesabagina arekurwe, ku buryo bivugwa ko yari yiteze ko agomba gusubira muri Amerika amujyanye mu ndege, gusa birangira akuriwe inzira ku murima.

Perezida Kagame yakunze kubwira amahanga, ko u Rwanda rudakorera ku gitutu, ko ibyo rukora byose bikurikiza amategeko.

Hari amakuru avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahisemo guca bugufi, guhera mu Ukwakira umwaka ushize kuko aribyo byatangije ibiganiro byagizwemo uruhare na Qatar biganisha ku kuba yafungurwa.

Byari bimenyerewe ko Amerika isakuza cyane muri iki kibazo, ariko kuva mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, nta muntu wigeze wongera kumva ijwi rya Amerika muri iki kibazo, ndetse n’umukobwa wa Rusesabagina, Kanimba Carine, yageze aho araruca ararumira yaba ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.

Imiryango itandukanye n’abari inyuma ya Rusesabagina, basa n’ababwiwe ko bakwiriye guceceka.
Indishyi ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa bye, zaba zizatangwa?

Urukiko rwari rwarageneye indishyi z’akababaro abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Paul Rusesabagina na bagenzi be.

Urugero nk’abaregeye indishyi bo mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, barimo Mukashyaka Josephine, aho umugabo we, Munyaneza Fidèle yishwe n’inyeshyamba za FLN. Urukiko rwamuhaye indishyi za miliyoni 20 Frw.

Nsengiyumva Vincent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, warashwe, imodoka ye igatwikwa ndetse n’ibintu bye bigasahurwa n’inyeshyamba za FLN. Yahawe indishyi za miliyoni 27 Frw.

Amakuru IGIHE ifite ni uko Rusesabagina na bagenzi be bagomba kuzishyura izi ndishyi nk’uko byagenwe n’urukiko. Uyu mwanzuro w’urukiko ugira agaciro mu gihe kinini ku buryo na nyir’ubwite aramutse atishyuye, abana be bazishyura izo ndishyi.

Urukiko rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi – muri Nzeri 2021 rwari rwakatiye Paul Rusesabagina gufungwa imyaka 25 naho Nsabimana Callixte ‘Sankara’ akatirwa imyaka 20, nyuma yo kubahamya ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero byakozwe n’umutwe wa MRCD/FLN.

Muri Mata 2022 Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 Urukiko Rukuru rwahanishije Rusesabagina, mu gihe Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yagabanyirijwe igihano avanwa ku myaka 20, ahanishwa 15 kubera gutakamba.

Ni urubanza rwari rumaze igihe kuko nka Nsabimana Callixte yatangiye kuburana muri Gicurasi 2019.
Muri uku kwezi Perezida Kagame yatangaje ko hari ibiganiro bihari ku kibazo cya Rusesabagina, ku buryo ashobora kubabarirwa.

Yabitangaje mu kiganiro yatanze mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mutekano w’Isi (Global Security Forum) iri kubera i Doha muri Qatar.

Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda yagiye yerekana ko ari igihugu gishaka kujya imbere, rimwe na rimwe kigafata ibyemezo bamwe bumvaga bidashoboka.

Yatanze urugero ku buryo n’abahamijwe ibyaha bikomeye nka Jenoside yakorewe Abatutsi, bababariwe bakabasha gusubira mu muryango nyarwanda.

Ati “Hari ibiri gukorwa kuko ntabwo turi ba bantu bafunze umutwe badashaka kujya mbere. Ugiye no mu mateka yacu, hari aho twageze dutanga imbabazi ku byaha bitababarirwa, abantu bagize uruhare muri Jenoside n’ibindi. Benshi muri bo bararekuwe, ni ukubera iyo myumvire yo kudashaka guheranwa n’amateka.”

Perezida Kagame yavuze ko hari n’amateka mu gihe wari ukeneye kujya imbere, nibyo bihenze cyane kurushaho.”

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *