Imodoka ya Rayon Sports yongeye gufatirwa

Sositeye Akagera Business Group yagurishije Rayon Sports imodoka nini itwara abakinnyi, yongeye kuyisubiza nyuma y’uko iyi kipe inaniwe kwishyura miliyoni 36 Frw mu gihe cyagenwe.

Iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda yakozwe n’Uruganda rwa Beiqi Foton Motor Co Ltd, yamuritswe ku itariki ya 28 Ugushyingo 2018, ishyikirizwa Rayon Sports ku mugaragaro tariki ya 1 Werurwe 2019.

Ku ikubitiro, Rayon Sports yishyuye miliyoni 50 Frw.

Nk’uko byatangajwe na Radio 10 kuri uyu wa Gatatu, Sosiyete Akagera Business Group yisubije iyi modoka nyuma y’uko Rayon Sports inaniwe kwishyura.

Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Nshimyabarezi Ibrahim Kelly, yavuze ko imodoka yafatiriwe “Kubera ko amasezerano atubahirijwe.”

Iyi modoka itwara abantu 52, Rayon Sports yayiguze nyuma y’aho yari imaze igihe ikoreshwa n’izindi sosiyete zitwara abantu mu muhanda.

Kuva iyihawe muri Werurwe 2019, impande zombi zari zumvikanye ko Rayon Sports izajya yishyura miliyoni 4.2 Frw buri kwezi kugeza igiciro cyayo cyose kirangiye (miliyoni 50 Frw zari zasigaye).

Iyi kipe ntiyigeze yishyura kuva muri Kanama, bityo Akagera Business Group yisubiza imodoka mu gihe kuri ubu yishyuza Rayon Sports miliyoni 36 Frw.

Si ubwa mbere Akagera Business Group ifatiriye imodoka ya Rayon Sports kuko no muri Nyakanga 2019, yayifatiriye bitewe n’umwenda wa miliyoni 16 Frw z’amezi ane na miliyoni 2 Frw z’imodoka yayikuruye (breakdown cover) ubwo yari yapfuye mu gihe yerekezaga mu ntara y’Amajyepfo igahera mubice biherereye mu murenge wa Mukingo akarere ka Nyanza. Rayon Sports yasubijwe imodoka tariki ya 9 Kanama uwo mwaka nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *