Abimukira bakomoka muri Afrika barokowe mu nyanja ya Méditerranée bazoherezwa kuba muri Malta

Abimukira 629 bakuwe mu nyanja ya Méditerranée bagerageza kwinjira mu Butaliyani mu buryo bunyuranye n’amategeko bagiye koherezwa mukirwa cya  Malta.

Ubwato bwafashwe bwerekeza mu Butaliyani bwarimo abimukira barenga 600 barimo abadafite imiryango 123, abana 11 n’abagore barindwi batwite.

Ubu bwato bwavaga muri Libya bwari hafi y’u Butaliyani na Malta bwahise bwerekeza mu Majyaruguru y’inyanja ndetse abayobozi bavuga ko nta kibazo ababurimo bafite.

Icyemezo cyo kubohereza muri Malta kiri muri gahunda ya Minisitiri w’Intebe Wungirije mu Butaliyani, Matteo Salvini, igamije guca intege ubwiyongere bw’abimukira binjira muri iki gihugu.

Matteo Salvini unayobora umuryango urwanya abimukira yatangaje ko “u Butaliyani bwahakanye icuruzwa rikorerwa abantu!”

Leta y’u Butaliyani yasabye Malta iherereye mu Burayi kwakira abimukira bagera kuri 629 barohowe muri Méditerranée mu mpera z’icyumweru gishize.

Ubwato bwa “Aquarius” nibwo bwitabajwe mu kurokora aba bantu, bubakuye mu byerekezo bitandatu.

Malta yatangaje ko umugambi wo kurokora abimukira, wafashwe nk’uburyo bwo gusigasira umubano w’ibihugu byombi bihuriye mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU).

Minisitiri w’Intebe wa Malta, Joseph Muscat, yatangaje ko yakiriye ubusabe bwa mugenzi we w’u Butaliyani, Giuseppe Conte, amusaba kuganira kuri iki kibazo.

Ati “Turarebwa n’icyerecyezo ubuyobozi bw’u Butaliyani bwahaye Acquarius mu nyanja. Banyuranyije n’amahame mpuzamahanga ndetse bishobora guteza ikibazo gikomeye ku barebwa n’ikibazo.”

Kuva mu 2015, Guverinoma z’i Burayi zatangiye gucunga imipaka yazo. Muri Gashyantare 2017, abayobozi ba EU bafashe ingamba zo kugabanya umubare w’abimukira binjira i Burayi bava muri Libya bagana mu Butaliyani , no kubasubiza iwabo.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje ko bidakwiye gusubiza abimukira muri Libya aho usanga babayeho mu buzima bugoye, batabona ibibatunga bihagije ndetse bakoreshwa imirimo y’ubucakara.

Mu myaka itanu ishize, abimukira barenga 600,000 bavuye muri Afurika bageze ku butaka bw’u Butaliyani bakoresheje ubwato.

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko nibura abimukira bagera kuri 785 basize ubuzima mu nyanja ya Méditerranée, bagerageza kwambuka bagana ku mugabane w’u Burayi gushkirayo ubuzima.

ubwato bwa Aquarius

Ikirwa cya Malta

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *