Real Madrid yabonye umutoza mushya usimbura Zinedine Zidane

Ikipe ya Real Madrid yamaze gutangaza ko umunya Espagne Julen Lopetegui utoza ikipe y’igihugu,ariwe uzasimbura Zinedine Zidane igikombe cy’isi nikirangira.

Uyu mugabo w’imyaka 51 wafashe ikipe ya Espagne avuye muri FC Porto yo muri Portugal,yahawe akazi ko gusimbura Zidane wari umaze guhesha Real Madrid ibikombe 3 bya UEFA Champions League byikurikiranya.

Lopetegui wasinye amasezerano y’imyaka 3,azatangira akazi nyuma y’igikombe cy’isi aho benshi bemeza ko agiye guhura n’akazi katoroshye ko kugumana Cristiano Ronaldo na Gareth Bale barangije umwaka w’imikino ushize batishimye.

Lopetegui ahawe akazi ko gutoza Real Madrid nyuma yo gutoza amakipe atandukanye nka FC Porto, Rayo Vallecano na Real Madrid B ndetse n’ikipe ya Espagne yafashe mu myaka 2 ishize.

Lopetegui yakinnye umupira wamaguru ari umuzamu,yakiniye umukino umwe Real Madrid ayivamo yerekeza muri FC Barcelona yamazemo imyaka 3,nyuma aza gutoza ikipe

Lopetegui yongeye amasezerano mu ikipe y’igihugu ya Espagne muri Gicurasi uyu mwaka, yagombaga kumugeza 2020,ariko agatubutse ategereje muri  Real Madrid kamuvanye ku izima.

Ibi Real Madrid ibitangaje habura amasaha 48 ngo igikombe cy’isi gitangire aho bamwe banenze iri tangazo bavuga ko rishobora guca intege abakinnyi ba Espagne

Zinedine Zidane ugiye gusimburwa

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *