Ethiopia: Ingona yarogoye umubatizo ubwo yivuganaga pasiteri

Mugihe abavugabutumwa benshi bakunda kwisunga amazi menshi iyo bashaka gufasha abayoboke babo kuzuza isezerano ryo kuvuka bundi bushya hakoreshejwe kubabatiriza mu nzuzi n’ibiyaga,kuri iyi nshuro ho byabereye umwaku Umupasiteri witwa Docho Eshete kuko yariwe n’ingona kuri iki Cyumweru, ubwo yabatirizaga abakirisitu be mu kiyaga giherereye mu Majyaruguru ya Ethiopia, mu Karere ka Merkeb Tabya.

BBC yatangaje ko ingona yamutwaye ku Cyumweru mu gitondo ubwo yari mu kiyaga amaze kubatiza abantu babiri.

Ketema Kairo umwe mu baturage babibonye biba yagize ati “Yabatije umuntu umwe arangije afata undi. Mu kanya gato, ingona yasimbutse iva mu mazi ifata pasiteri, isunikira ku ruhande uwo yabatizaga.”

Abaturage n’abarobyi bakoze ibishoboka byose ngo batabare Pasiteri Docho ariko biba iby’ubusa.

Icyakora abo baturage babashije kubona umurambo we nk’uko umwe mu bapolisi yabitangaje.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *