Imfura za Kanyinya TVET School zahawe Impamyabushobozi

Mu birori byo kwishimira ibyagezweho , Kanyinya  TVET School iherereye mu Akarere ka Nyarugenge Umurenge  wa Kanyinya ,ibaye  indashyikirwa mugutanga  impamyabushobozi k’urubyiruko rugera  kuri 137 , ibi bikazaba imbarutso y’iterambere

Kanyinya TVET School ibaye indashyikirwa mu kwesa imihigo

Iri  shuri ryigisha ibijyanye n’ubumenyi ngiro , byemezwa ko ryaziye igihe kandi  nk’igisubizo cyane ko rizafasha gukemura ikibazo cy’ubushomeri cyugarije umubare w’abatari bacye biganjemo   urubyiruko , ryabonye izuba mu mwaka wa  2018 ,rikaba ryaratangiranye  n’abanyeshuri  biga mumashami atatu ariyo: Ubwubatsi , Ubukanishi ndetse n’Ubudozi  kandi bagiye biga mubihe bitandukanye bimara amezi atatu.

Umuyobozi Mukuru  w’iri  shuri Kanyinya TVET School  ryigisha ibijyanye n’ubumenyi ngiro  Bwana Simon Habanabashaka  yatangarije ikinyamakuru  Imena  ko iri shuri ari kimwe mubyari bitegerejwe igihe kirekire , ariko ko byagezweho k’umasezerano y’ububufatanye hagati ya  EAR Diyoseze Shyogwe  n’Akarere ka Nyarugenge   ndetse n’abanyeshuri ritangiye gushyira ku isoko ry’umurimo ,  bakaba igihamya cy’umusaruro mwiza  ritangiye gutanga.

Yagize ati:”Nyuma y’uko aba banyeshuri barangije amasomo yabo ,tubitezeho ko bagiye guhanga imirimo bakabasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange  babicyesha ubumenyi bahawe ,  kandi mubyo bize kuko harimo n’amsomo y’akazi kanoze ndetse na disipuline (Discipline) bikazabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo , ibi kandi bikazazanira igihugu  gukundwa no muruhando rw’amahanga.”

Yongeyeho ko iyo abanyeshuri barangije habaho gahunda yo kubakangurira kujya mu matsinda no kubakurikirana , kuganira n’ibigo by’imari kugirango bafashwe kwibumbira mumakoperative  bahabwe inguzanyo  bitagoranye , no gukomeza kubakorera ubuvugizi aho bishoboka.

Nyinshi mu ngamba iki kigo gifite harimo kubaka igaraje  rinini rikazafasha  kunoza   ibijyanye namasomo y’ubukanishi , bazakanakoreramo ibibabyarira inyungu ndetse bakanashyiraho ibigo  by’ubwubatsi (Company ) bazajya batangamo abakozi.

Nyiramana  Verdiane  Umunyamabanga  nshingwabikorwa w’umuryngo  Benimpuhwe  , yagaragaje ko umunsi nk’uyu wo gusoza amasomo ari uw’ibyishimo bidasanzwe  k’uruhande abereye  umuyobozi ariko bikaba akarusho cyane cyane kubanyeshuri  barangije imyuga kuko harimo n’akazi kanoze , aha akavuga ko murugendo bajyendanye  haba munzego bwite za leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa , babashije gufasha abanyeshuri  kugera kuntego yabo bikazabafasha  guhindura ubuzima , aha agashimira cyane  umuterankunga EDC  watumye byose bigerwaho , binyuze kunkunga ya USAID.

Twagirumukiza  Jean Claude   umunyeshuri uhagarariye abandi  akaba ari mubarangije  amasomo ye mubijyanye n’ubukanishi  , mukugaragaza amarangamutima yazamuwe n’intambwe  yateye , ashimira Leta  yabashyiriyeho gahunda  nziza igiye kubahindurira ubuzima ,agashimira  ubuyobozi bwababaye hafi bukabigisha  byinshi  mubizabafasha kuba ba rwiyemeza mirimo beza kandi bashoboye , anaboneraho gusaba ko batahita bacutswa ahubwo bagafashwa kubona  ibikoresho bakagura imirimo bize doreko hari bamwe muribo babonye akazi  bakaba baratangiye kwiteza imbere.

Bimwe mu bikoresho Abanyeshuri bigiraho

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *