Sudani: Igisirikare n’abigaragambya bemeranyije ku ishyirwaho ry’ubuyobozi bw’inzibacyuho

Akanama ka gisirikare kayoboye Sudani mu nzibacyuho (TMC) kemeranyije n’abasivili bamaze iminsi bigaragambya ku ishyirwaho rya guverinoma ihuriweho, yakomeje kutumvikanwaho hagati y’impande zombi cyane cyane ku bazaba bayigize n’abazayiyobora.

Abaturage bamaze iminsi bigaragambya basaba ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abasivili, bukavanwa mu basirikare babufashe nyuma yo guhirika Perezida Omar al-Bashir muri Mata, nyuma y’imyaka 30 ayobora Sudani.

Impande zombi zemeye ko hajyaho umuyobozi, umwanya uzajya usimburanwa hagati y’abasirikare n’abasivile “mu gihe cy’imyaka itatu cyangwa kirengaho,” nk’uko intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Mohamed Hassan Lebatt, yabibwiye itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Muri ayo masezerano, hemejwe ishyirwaho ry’akanama karimo abasivili batanu n’abasirikare batanu, n’undi mwanya umwe ugomba guhabwa umusivile uzemeranywaho n’impande zombi.

Aya makuru yakiriwe neza mu gihugu cya Sudani, aho byitezwe ko ashobora gushyira iherezo ku mvururu zimaze iminsi muri icyo gihugu.

Ubu bwumvikane buje nyuma y’iminsi itatu y’imyigaragambyo ikomeye, abaturage basaba akanama ka gisirikare kurekura ubutegetsi bukajya mu maboko y’abisivile.

Bumvikanye kandi ko hagiye gukorwa iperereza ryimbitse ku mvururu zose zabaye muri iki gihugu, zahitanye ubuzima bw’inzirakarengane.

Umuyobozi wungirije wa TMC, General Mohamed Hamdan Dagalo, yashimye amasezerano yumvikanweho, avuga ko nta ruhande na rumwe aheza.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu Gatanu n’umuryango w’abakozi, Sudanese Professionals Association (SPA) nawo ufite uruhare muri ibi biganiro, watangaje ko inzibacyuho izamara imyaka itatu n’amezi atatu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *