AU yahaye Yahya Jammeh igihe ntarengwa cyo kurekura ubutegetsi

Ibiganiro bigamije kumvisha Yahya Jammeh ko akwiye kurekura ubutegetsi byasojwe ntacyo bigezeho, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, utangaza ko kuwa kane w’icyumweru gitaha uzaba utakimwemera nka Perezida wa Gambia.

Itsinda ry’abakuru b’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika ririmo Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, uwa Liberia Ellen Johnson Sirleaf n’uwa Ghana John Mahama ejo kuwa Gatanu tariki 13 Mutarama bahuye na Jammeh mu murwa mukuru wa Gambia, Banjul.

Bagerageje kumwumvisha ko akwiye kubaha ibyifuzo by’abaturage akava ku butegetsi aho gushyira igihugu mu ntambara za gisivili no kugiteza ibindi bibazo.

BBC yatangaje ko nyuma y’ibiganiro Buhari yavuze ko ’Imana yonyine ariyo izi niba Jammeh azemera kurekura ubutegetsi’.

Umuryango w’ubukungu wa Afurika y’Uburengerazuba, ECOWAS ugizwe n’ibihugu 15, watangaje ko ugiye gushaka umuti wazana amahoro muri Gambia igihe cyose Jammeh yinangiye kurekura ubutegetsi mu cyumweru gitaha kandi bishoboka ko hanakoreshwa ingufu za gisirikare.

Akanama k’Umutekano ka AU, kasohoye itangazo ritanga umuburo w’uko hari ingaruka zikomeye zizabaho mu gihe Jammeh atarekura ubutegetsi, zirimo guhungabana kwa politiki no kwicwa kw’inzirakarengane.

Perezida mushya, Adama Barrow, yerekeje muri Mali mu nama ihuza u Bufaransa na Afurika ngo ahurireyo n’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Abanya- Gambia biganjemo abagore n’abana bamaze kwambuka umupaka berekeza muri Senegal na Guinea- Bissau aho bambuka badasabwe Viza.

Adama Barrow yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yo mu Ukuboza n’amajwi 43.3%, Jammeh agira 39.6% naho Mama Kandeh agira 17.1%.

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *