Uganda yaburiye abaturage bayo kutihutira gukoresha umupaka wa Gatuna

Abayobozi ba Uganda bagiriye inama abacuruzi baho kudaca ku mupaka wa Gatuna nyuma yuko ubutegetsi bw’u Rwanda buwufunguye by’agateganyo ku munsi w’ejo ku wa mbere taliki ya 10 Kamena 2019.

Nyuma y’amezi atatu uyu mupaka ukoreshwa cyane kurusha indi hagati y’ibihugu byombi ufunze, u Rwanda rwawufunguye by’agateganyo mu gihe cy’ibyumweru bibiri ngo rusuzume niba imirimo yo kuwuvugurura yakozwe yaragenze neza

Leta y’u Rwanda yafunze by’agateganyo umupaka wa Gatuna ivuga ko ari ku mpamvu z’imirimo yo kuwuvugurura bibabaza Uganda yavuze ko ari icyemezo cya politiki cyo kunaniza ubucuruzi bwayo hanze.

Ikigo cy’imisoro cya Uganda kivuga ko buri mwaka iki gihugu cyohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite nibura agaciro ka miliyari 319 z’amashilingi ya Uganda – ni inshuro eshatu z’ibyo u Rwanda rwohereza muri Uganda.

Bwana Opondo umuvugizi wa leta ya Uganda,yavuze ko nubwo uyu mupaka wafunguwe ariko leta ikomeje kugira inama abaturage kudakoresha umupaka wa Gatuna.

Yagize ati: “Imodoka nini zitwaye ibicuruzwa zirakomeza guca mu misozi ya Mirama (Kagitumba) kuko tudashaka kubwira abantu ngo bahindukize imodoka zabo mu gihe bariya bavuga ko bafunguye umupaka iminsi 10 gusa. Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse”.

Abacuruzi ba Uganda bohereza ibicuruzwa mu Rwanda bari bakiriye neza icyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna kuko uwa Kagitumba uri kure unabahenda, nkuko  byatangajwe n’umunyamakuru wa BBC ukorera Uganda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.