AgricultureAmakuruEconomyHEALTHibidukikijeImibereho myizaNewsPoliticsPolitikiPopular NewsRecent NewsUbuhinziUbukunguUbuzimaUncategorized

Gisagara: Green Amayaga yahinduye ubuzima

Mu rwego rwo kwizihiza Icyumweru cy’Igihugu cyahariwe Ibidukikije, mu Karere ka Gisagara habereye umuhango wo gusoza ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’umushinga Green Amayaga wari umaze imyaka itandatu ushyirwa mu bikorwa, hanatangizwa icyiciro cya kabiri cyawo cyiswe Mugiraneza Project.

Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, wari umushyitsi mukuru, witabiriwe kandi n’abayobozi b’inzego zitandukanye, abafatanyabikorwa b’umushinga ndetse n’abaturage bawungukiyemo.

Mu ijambo rye, Dr. Bernadette Arakwiye yavuze ko Green Amayaga yabaye umwe mu mishinga yatanze umusaruro ufatika mu gufasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga umutungo kamere.

Yagize ati: “Uyu munsi ntabwo dusoza gusa icyiciro cya mbere cya Green Amayaga, ahubwo tunizihiza imyaka itandatu y’ibikorwa byahinduye ubuzima bw’abaturage. Ibyagezweho birerekana ko kubungabunga ibidukikije bishobora kugendana n’iterambere ry’abaturage. Turatangiza Mugiraneza Project twizeye ko izubakiraho izi ntsinzi kandi ikazigeza kure.”

Yakomeje ashimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare muri uwo mushinga, anasaba abaturage gukomeza kubungabunga ibikorwa byagezweho kugira ngo bikomeze kubagirira akamaro.

Umunyurwa Gurberth, Umuhuzabikorwa wa Green Amayaga Project ku rwego rw’Akarere ka Gisagara, yavuze ko mu myaka itandatu ishize umushinga wakoze ibikorwa byinshi birimo kubungabunga ubutaka, gutera ibiti, kurwanya isuri, gufata amazi y’imvura no guteza imbere ibikorwa bibungabunga ibidukikije kandi byinjiriza abaturage.

Yagize ati: “Twishimira impinduka zagaragaye mu baturage no mu bidukikije. Ahantu henshi hari harangiritse harasubiranyijwe, abaturage bahabwa ubumenyi n’ibikoresho bibafasha kongera umusaruro no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Mugiraneza Project igiye gukomeza aho Green Amayaga yasoreje.”

Abaturage bungukiye muri uyu mushinga bavuga ko ibikorwa byawo byabafashije kuva mu bibazo by’isuri, amapfa ndetse n’umusaruro muke.

Mukansanga Amina, umwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara wungukiye muri Green Amayaga, yavuze ko mbere ubutaka bwe bwangirikaga kubera isuri ariko ko nyuma yo kwigishwa uburyo bwo kubungabunga ubutaka no gukoresha amaterasi, umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye.

Yagize ati: “Mbere twasaruraga bike kubera ubutaka bwari bwarangiritse. Green Amayaga yadufashije kubaka amaterasi no kubungabunga ubutaka. Ubu umusaruro wariyongereye kandi imibereho y’umuryango wanjye yarahindutse.”

Undi muturage, Sengiyumva Jean Paul, yavuze ko umushinga wamufashije gusobanukirwa akamaro ko kubungabunga ibidukikije no kugira uruhare mu bikorwa byo gutera ibiti no kurwanya isuri.

Yagize ati: “Twabonye inyungu nyinshi muri uyu mushinga. Ubutaka bwacu bwararinzwe, amazi araboneka kandi umusaruro urazamuka. Twize ko kubungabunga ibidukikije ari bwo buryo bwo kubaka ejo hazaza heza.”

Mu gihe Green Amayaga yasojwe nyuma y’imyaka itandatu, abafatanyabikorwa n’abaturage bagaragaje icyizere ko Mugiraneza Project, yatangijwe kuri uyu munsi, izakomeza guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no kongera ubushobozi bw’abaturage bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Icyumweru cy’Igihugu cy’Ibidukikije cyatangiriye i Gisagara kikaba kizakomeza kurangwa n’ibikorwa bitandukanye bigamije gukangurira abaturage kurushaho kwita ku bidukikije no kubyaza umusaruro amahirwe aturuka mu kubibungabunga.

By: Florence Uwamaliya 

Loading