Mkapa nk’umuhuza w’Abarundi agamije guhosha uburakari bw’uruhande rutakimushaka

Umuhuza mu biganiro bigamije gushakira umuti ibibazo bya politiki biri mu Burundi Benjamin Mkapa yatumiye abatavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Ubu butumire bugamije gusangira ibitekerezo ku bizaganirwaho mu biganiro biteganyijwe tariki 16 Mutarama 2017. Ibi biganiro bizabera Arusha muri Tanzania.

Abo Mkapa yatumiye mu nama nyunguranabitekerezo itegura ibiganiro, ni abatarabashije kwitabira ibiganiro biheruka kubera mu Burundi.

Mu mpereza z’ umwaka ushize wa 2016, ubwo Mkapa aheruka mu Burundi yavuze ko ikibazo kiri mu Burundi atari manda ya gatatu ahubwo ari itegurwa ry’ amatora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe muri 2020.

Imvugo ya Nkurunziza mu kiganiro aheruka kugirana n’ abanyamakuru ica amarenga ko no muri 2020 azongera akiyamamaza.

Benjamin Mkapa yavuze ko Abarundi bafite uburenganzira busesuye bwo kuvugurura Itegeko Nshinga.


Ubutumire Mkapa yahaye abatavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Nkurunziza

Izi mvugo za Mkapa zamaganiwe kure n’ abatavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Nkurunziza bavuga ko batagishaka umuhuza Mkapa ndetse banongeraho ko batazongera kwitabira ibiganiro.

Nubwo bimeze gutya ariko kuwa mbere w’ iki cyumweru tariki 9 Mutarama 2017 nibwo ishyaka Sahwanya- Frodebu ryitandukanyije n’ andi mashyaka ari kumwe naryo mu mpuzamiryango CNARED itavuga rumwe n’ ubutegetsi, rivuga ko ryo rizitabira ibiganiro.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *