Prince Harry na Meghan bikuye mu myanya bari bafite mu bwami bw’u Bwongereza

Prince Harry n’umugore we Meghan Markle, batangaje ko bagiye kubaho mu buzima bwabo, bakava mu myanya bari bafite nk’abaryamuryango bakomeye b’ubwami bw’u Bwongereza.

Aba bombi bari basanzwe bari mu myanya yo hejuru mu Bwami bw’u Bwongereza buyobowe na Queen Elizabeth II, babinyujije kuri Instagram batangaje ko barimo gukora cyane ngo bagire ubwigenge ku bijyanye n’ubukungu kandi bashyigikiye cyane umwamikazi.

Ubu batangaje ko igihe cyabo kinini bagiye kujya bakimara muri Amerika y’Amajyaruguru [muri Canada].

Mu butumwa batanze bagize  bati “Nyuma y’amezi menshi yo kubitekerezaho no kubiganiraho hagati muri twe, twahisemo  ko muri uyu mwaka kwimuka. Dushaka gusezera ku myanya yacu nka bamwe bari bafite imyanya yo hejuru mu bwami bw’u Bwongereza, tugakora kandi tukigenga mu bukungu, gusa tuzakomeza gushyigikira nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth.”

BBC yatangaje ko aba bombi mbere yo gufata iki cyemezo nta wundi muntu mu buyobozi bw’i Bwami bari bigeze bamenyesha.

Batangaje ko ubu barimo kureba uko basaranganya ibihe byabo mu Bwongereza no muri Amerika ya ruguru, kandi bagakomeza kubahiriza inshingano z’umwami, iz’umuryango wa Commonwealth n’izindi.

Bavuga kandi ko bizabafasha kurera umuhungu wabo uko babyifuza ndetse bakabasha no gukora ibindi bikorwa birimo iby’ubugiraneza.

Mu 2019, Harry w’imyaka 35 akaba uwa gatandatu mu bashobora kuragwa intebe y’ubwami, yatangaje ko yigeze kugirana ubwumvikane buke n’umuvandimwe we mukuru, Prince William, uri ku mwanya wa kabiri mu baragwa intebe y’ubwami.

Meghan Markle w’imyaka 38, yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye anakora mu Mujyi wa Toronto ubwo yari umwe mu bakinnyi ba filime y’uruhererekane yitwa ‘Suits’.

Meghan Markle na Prince Harry bahuye muri Nyakanga 2016. Muri Nzeri 2017, Meghan yabwiye ikinyamakuru Vanity Fair ko ‘Turi mu rukundo’ bashyingiranwa mu mezi atageze mu 10 nyuma yo kubitangaza.

Aba bombi bari baherutse kurira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani muri Canada.

Muri Gicurasi 2019, Meghan yibarutse umwana w’imfura w’umuhungu bise Archie Harrison Mountbatten-Windsor.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *