Alioune Badara Thiam wamenyekanye ku izina rya Akon, umuririmbyi wo muri Amerika ukomoka muri Senegal na Davido umuririmbyi wo muri Nigeria baratamira abitabiriye ibirori byo gufungura igikombe cy’ Afurika cy’ ibihugu CAN 2017.

Umukino wa mbere w’umupira w’amaguru w’irushanwa ryo guhatanira igikombe cya Afurika cy’ibihugu cy’umwaka wa 2017 (CAN 2017), utangira saa kumi n’ebyiri (18h00) ku isaha ya Kigali, ku wa gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017.
Urahuza ikipe y’igihugu cya Gabon, cyakiriye iryo rushanwa, n’iy’igihugu cya Guinée-Bissau.

Uyu mukino urabanzirizwa n’ ibirori byo gufungura ku mugaragaro aya marushanwa. Birarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo n’igitaramo cy’abaririmbyi Akon wamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Freedom’ na Davido wo mu gihugu cya Nigeria.

Aba baririmbyi bazwi hirya no hino muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, biteganyijwe ko baririmba indirimbo zabo zitandukanye zakunzwe kandi zigikunzwe n’abatari bake ku isi.

CAN 2017 ibera muri Gabon izageza tariki ya 05 Gashyantare 2017.
Akon na Davido bageze muri Gabon tariki yar 12 Mutarama 2016. Bakiriwe na Perezida w’icyo gihugu Ali Bongo Ondimba.


Akon yahuye na Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba

Umuririmbyi Davido yakirwa na Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba

Aba baririmbyi kandi bari muri Gabon muri gahunda y’ishuri rya Muzika ryo muri Amerika ryitwa Berklee College of Music, igamije kureba aho imyiteguro yo gufungura ishuri rikuru rya muzika muri Gabon igeze.

Iryo shuri rya Muzika rizaba ryitwa African Music Institute (AMI) biteganyijwe ko rizatangira muri Nzeli 2017. Ni ryo rya mbere ryo kuri urwo rwego ngo rizaba ritangijwe muri Afurika.