Urubyiruko rwasabiwe kugirirwa icyizere no guhabwa imyanya mu buyobozi

Urubyiruko rusaga 350 rwitabiriye Inama y’Urubyiruko ruturutse mu bihugu 54 bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, rwasabiwe kugirirwa icyizere no guhabwa umwanya mu myanya y’ubuyobozi.

Mu nama y’ihuriro ry’urubyiruko rwitabiriye CHOGM 2022 yatangijwe kuri uyu wa 19 Kamena 2022 i Rusororo mu Intare Arena, hagarutswe kuri bimwe mu bibazo urubyiruko rugihura na byo birimo kutagirirwa icyizere no kudahabwa umwanya ukwiye mu myanya itandukanye y’ubuyobozi.

Uku kutagirira icyizere urubyiruko bishobora kurukoma mu nkokora cyane ko ari yo mizero y’ahazaza ku muryango wa Commonwealth.

Umuyobozi w’Inama y’Urubyiruko mu bihugu byo muri Carraïbes, Kandelle Vincent yagaragaje ko kimwe mu bibazo bikenewe gukemurwa mu buryo bwihuse ari uguha urubyiruko umwanya mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi.

Ati “Guha umwanya urubyiruko no kwirwizera mu gufata ibyemezo, birashoboka ko buri gihe utanabikora neza ariko biguha amahirwe yo kwiga. Ntekereza ko nidukora ibyo ngibyo, urubyiruko rugahabwa ayo mahirwe, bizatuma imbere heza hifuzwa hagerwaho.”

Kandelle Vincent kandi yavuze ko mu guteza imbere urubyiruko, hagakwiye no kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose ahubwo hagatezwa imbere urubyiruko nta n’umwe usigaye inyuma.

Umuyobozi Uhagarariye Urubyiruko mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Chido Mpemba yagaragaje bigendanye n’icyerekezo cya Afurika cya 2063, urubyiruko ari rwo rufite nkingi y’iterambere ry’uyu mugabane.

Ati “Nitunagendera ku mibare, turasanga urubyiruko ari rwo rugize umubare munini. None ni gute turaza gufata wa mubare munini w’abaturage tukawubyazamo ubushobozi bwifuzwa? Mfite inzozi ko ahazaza hagiye guha umwanya urubyiruko, urubyiruko dufite uyu munsi dukwiye kuruha amahirwe.”

Yavuze ko urebye nk’urubyiruko rwa Afurika, rushobora kugira uruhare mu ngeri zitandukanye zaba izo mu nzego nkuru z’umutekano, inzego nkuru z’imiyoborere, abashobora guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ndetse no kugira uruhare mu kubaka Afurika yifuzwa.

Minisitiri w’Urubyiruko muri Uganda, Sarah Nyirabashitsi Mateke, yagaraje ko ibihugu bikwiye kumva ko urubyiruko ari wo mutungo w’ibanze bifite mu kubaka iterambere rihuriweho.

Yasabye ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth guharanira kuba urubyiruko hafi no kuruha umwanya mu guharanira iterambere rirambye kandi bizagerwaho mu gihe ruhawe umwanya.

Abikorera bahwituwe

Mu gihe urubyiruko rusabirwa kugirirwa icyizere no guhabwa imyanya y’ubuyobozi mu nzego za Leta, abikorera nabo basabwe kongera kwizera imbaraga z’urubyiruko cyane ko ari na rwo rugifite imbaraga kandi ruzanakora igihe kirekire.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi yavuze ko guha amahirwe urubyiruko ku bikorera bikwiye no kugendana n’imibare ihari y’urubyiruko .

Ati “Nka MTN Rwanda dukunze kuvuga ko icyo u Rwanda rwifuza ari ryo shoramari ryiza kuri twe. Ibyo ntibyari bikwiye kuba umwihariko kuri twe ahubwo ni ibikwiye kuba mu ishoramari riteye imbere. Niba u Rwanda rugaragaje ko urubyiruko rukwiye guhabwa umwanya aho niho ishoramari twari dukwiye kuboneka.”

Yasabye urubyiruko kugira uruhare muri ibyo ruharanira gukora cyane, kwagura ubumenyi, gufata inshingano, kwemera guhinduka no kwigira ku bandi mu rwego rwo kwitegurira guhangana ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi wa Mastercard Foundations Reeta Roy, ku rwego Mpuzamahanga yavuze ko hari ibintu bitatu by’ingenzi urubyiruko rukwiye kugira rukigira hamwe no guharanarira iterambere ry’igihugu.

Ati “Ikintu nasaba inzego z’abikorera ni uko bakumva urubyiruko ndetse zikagira n’icyo zikora. Murabizi ko twe nka MasterCard Foundation dukora ibishoboka kugira ngo tureme amahirwe ku rubyiruko”

Yavuze ko n’abakozi b’iki kigo mpuzamahanga nibura 38% by’abo ari abafite hasi y’imyaka 35, asaba ibindi bigo kwizera urubyiruko mu kazi.

Reeta Roy yahamagariye abagore n’abakobwa kwitinyuka no kugira intego mu kugira uruhare mu gushakira hamwe igisubizo cyo ku iterambere ry’ibihugu bakomokamo.

Minisitiri w’Urubyiruko mu Rwanda, Rosemary Mbabazi, yavuze ko mu rwego rwo guha umwanya urubyiruko, u Rwanda rwakoze ibishoboka kugira ngo ibyifuzo n’ibitekerezo byarwo bihabwe umwanya mu nzego zitandukanye.

Yagaragaje ko binyuze mu bikorwa bisanzwe bitegurwa bizwi nka Youth connect, Meet the President n’Inama nkuru y’urubyiruko aho rubasha gutanga ibyifuzo, ibitekerezo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, umusanzu warwo mu bikorwa bitandukanye ugenda ugaragara.

Iki kiganiro cyagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu miyoborere

Umuyobozi w’Inama y’Urubyiruko mu bihugu biri mu Nyanja ya Carraïbes, Kandelle Vincent yagaragaje ko urubyiruko rukwiye guhabwa imyanya y’ubuyozi

Muri iki kiganiro hagaragajwe akamaro ko kudaheza urubyiruko mu iterambere

Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation Reeta Roy yasabye abikorera kugirira icyizere urubyiruko mu mirimo yabo

Umuyobozi w’Ihuriro ry’urubyiruko rwo muri Commonwealth, Kim Allen na Makeda nibo bari abasangiza b’amagambo muri iyi nama

Urubyiruko rwagaragaje ko rwiteguye kugira uruhare mu iterambere

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *