Abanduye Coronavirus biyongereyeho 22 baba 176, umubare w’abamaze gukira wagumye kuri 87

Nibwo bwa mbere mu Rwanda habonetse abanduye Coronavirus barenga 20 mu bipimo by’umunsi umwe nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020 Minisante itangarije ko habonetse abantu 22 bashya banduye Coronavirus mu bipimo 1,046 byafashwe. Ibi bipimo kandi akaba atari byo byinshi bipimwe umunsi umwe kuva iyi ndwara yagera mu Rwanda.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yavuze ko mu bipimo 1,046 byafashwe uyu munsi hagaragayemo abarwayi 22 bashya.Nta murwayi wakize uyu munsi ndetse nta n’urapfa.

Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, abamaze kucyandura ni 176. Umubare w’abakize ntiwahindutse wagumye ari 87. Abakirwaye babaye 89.

MINISANTE yavuze ko ubu bwandu bwiyongereye cyane bwaturutse ku batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana aho bivugwa ko muri aba bantu 22 higanjemo abaturutse ku mupaka wa Rusumo.

Abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewekandi bari koroherwa nkuko byatangajwe na MINISANTE.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho hitabwaho cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.
Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse niyo bahuye n’abantu benshi,nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus birimo Inkorora,guhumeka bigoranye n’umuriro.Umuntu wese ashobora kwipimisha Coronavirus akoresheje telefoni akanda *114#,maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye.Telefoni itishyurwa ni 114,Whatsapp +250788202080.Email ni :callcenter@rbc.gov.rw.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *