Mayange/Bugesera: Hari abadakozwa gufata inkingo za Covid-19 bitwaje Imyemerere

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mayange Akarere ka Bugesera, ntibafashe inkingo bagendeye ku myemerere.

Abamaze gufata urukingo rwa COVID 19 mu gihugu ni 9.092.255 kuri dose imwe, naho abamaze gufata dose zose bangana ni 8.601.838 ni ukuvuga 94.9 %; ni mu gihe hari abanze kuzifata bagendeye ku myemerere.

Ushinzwe gushyira amakuru mu ikoranabuhanga (data manager) ku kigo nderabuzima cya Mayange, Nyampinga Marie Louise yavuze ko hari abafite imyemerere itemera kwikingiza batabura mu muryango nyarwanda. Akomeza avuga ko icyo bakora ari ukubegera bakabaganiriza, hakaba hari abemera aho usanga nko mu rugo rw’abantu batanu, batatu muri bo bemera bagakingira. 

Nyampinga Marie Louise, Ushinzwe gushyira amakuru mu ikoranabuhanga (data manager) ku kigo nderabuzima cya Mayange.

Yagize ati “hari abo usanga nko mu rugo bakaba bafunga inzu ariko turagerageza tukabigisha. Abakunze kugaragara ni abagorozi n’abarangi, abo ntibemera kwikingiza. Bavuga ko imyemerere yabo itabemerara gufata urukingo rwa COVID-19. Nk’abadive hari igihe tugera aho bateraniye tugiye kubakangurira kwikingiza bakiruka gusa ntihaburamo uba afite ubushake akikingiza”.

Basanga abaturage mu midugudu bakabakingira 

Nyampinga Marie Louise yanavuze ko bafite utugali dutanu, buri kagali kakaba kagiye karimo umuganga, aho bagenda bimura site mu mudugudu runaka.  

Kuri iki kigo nderabuzima cya Mayange, abaturage ibihumbi 24 bamaze gufata urukingo, harimo abafashe urwa mbere, urwa kabiri ariko bose ntabwo ariko bafashe dose ziteganywa. Mu kigereranyo Umurenge wa Mayange ntago urengeje abaturage ibihumbi 25 bafite imyaka irenze 12.  Ni mu gihe mu Karere kose abamaze gufata dose ya mbere bangana 354.061; abafashe dose ya kabiri ni 192.634, naho abafashe dose zose ziteganywa ni 342.810.

Icyo abaturage bavuga kubanga gufata urukingo bagendeye ku myemerere

Habakubaho Hamadi wo mu karere ka Bugesera yagize ati “nujya kuvuga ngo idini rintegeka iki ngiki, nuza gutakaza ubuzima, ntabwo aba ari igihombo cy’idini, ni igihombo cyawe ubwawe. Nta hantu muri Bibiliya twabona handitse ngo nubona indwara ije ntuzayikingize kubera iyi mpamvu. Niba haje itegeko, indwara nk’iyi ngiyi yaje, ariko bibaye ngombwa ko mwikingiza, ni ukwikingiza nyine kubera ko mwese mugomba kuba mwavuga muti turimo kurinda ubuzima bwacu, tugomba kubusigasira.”

Umwimana Jeanette,n’umwe mubarwaye corona akavurwa  nokwa muganga

Undi mubyeyi yagize ati “amategeko y’igihugu na Leta iyo utayubahirije, burya n’ay’Imana hari ayo utubahiriza. Bisaba ngo byose ubyubahirize. Sinavuga ngo wenda hari abatarikingiza, wenda hari abatarikingiza. Ariko nta mupasiteri urahagarara mu ikanisa avuge ngo ntimuzikingize ahubwo kubera ko n’umuhamagaro wenda n’Imana y’iwe, ishobora kumubwira iti ‘Ntabwo nshaka ko wikingiza’, ikamwibwirira yo ubwayo kuko iravuga.”

Icyo itorero rivuga ku myemerere abantu bitwaza ntibikingize

Pasitori w’idini ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 avuga ko bibiliya nta hantu na hamwe ibuza abantu kwikingiza indwara nk’uko ababyigishaga babivugaga, gusa ngo bakoze ubukangurambaga buhagije abayoboke babo bitabira kwikingiza, kuburyo urujijo rwavuyeho.

Ubushobozi bw’inkingo mu guhangana n’icyorezo

Uwitonze Alphonse ni pasiteri wo mwitorero ry’ADEPER nawe yagize icyo atangariza itangazamakuru agora Ati,”kuva icyorezo cya COVID-19 cyakinjira mugihugu cyacu twatoje abakirisito kwirinda muburyo ubwari bwo bwose bushoboka.”

Akomeza abwira ikinyamakuru imena uburyo habayeho kwigisha cyane abakirisito bacu kugirango basobanukirwe uburyo icyicyorezo cyoretse imbaga nyinshi ,Kandi nanubu kigikomeza koreka abatuye isi yose ninayompamvu twabashishikarije kukirinda hakorejejwe uburyo bushoboka bwose ,biga muntoki nisabune,bambara agapfukamunwa,bahana intera kuburyo nubu bakibukoresha n’ubwo bakuyeho kwambara agapfuka munwa twababwiyeko bagomba kugumya kwitwararika.

Ushinzwe porogaramu y’ikingira muri Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS murwanda, Dr. Rose Nahimana arasobanura akamaro n’ubushobozi bw’urukingo. Yagize ati “ubushobozi burahari, cyane cyane mu bijyanye no kugabanya umubare w’abantu baremba, mu bisanzwe ububasha bw’izi nkingo mu bijyanye no kurinda umuntu kwandura bwo buri hasi, ninayo mpamvu tubwira abantu ko inkingo dufite zifite ububasha bwo kurinda abantu kuremba bakajya mu bitaro, ariko ntabwo zifite ubushobozi bwo gutuma batandura, ingero zirahari kuko iyo urebye nk’abantu barembaga icyorezo gitangiye gukwirakwira mu Rwanda bari benshi inkingo zitaraba nyinshi, ariko kuri ubu kubera ko abantu benshi bitabiriye kwikingiza usanga abarwayi barembye imibare yabo ari mike cyane’’. 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *