Urubanza rwa Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ukurikiranweho ibyaha 16 rwasubitswe

Urukiko rwasubitse urubanza rwagombaga kuburanishwa mu mizi rwa Nsabimana Callixte ‘Sankara’ nyuma yo gusanga ubushinjacyaha bufite dosiye ifite aho ihuriye n’ibyo ashinjwa.

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 24 Ukuboza 2019 nibwo Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza rwagombaga gutangira kuburanisha mu mizi urubanza rwa Callixte Sankara ukurikiranyweho ibyaha yakoreye ahanini muri pariki ya Nyungwe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwamenye amakuru ko muri dosiye ya Nsabimana hajemo abandi bakekwaho gukorana na we barimo uwitwa Private Muhire Dieudonné, bityo bwifuza ko habanza gukurikiranwa neza iyo dosiye hakamenyekana niba koko ifitanye isano n’iya Nsabimana kugira ngo urubanza ruzaburanishirizwe hamwe.

Gusa Nsabimana yahakanye ko ntaho azi Private Muhire Dieudonné bityo Ubushinjacyaha busaba ko haboneka umwanya uhagije dosiye ikabanza ikigwaho.

Ubwo Nsabimana yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo yemeye ibyaha byose aregwa ngo kuko ibyaha yakoze byagaragariye buri wese dore ko n’inyoni zo mu kirere ngo zamushinja kuko zamubonye.

Icyo gihe kandi, Sankara yasabye Imbabazi umukuru w’igihugu ndetse n’abanyarwanda bose. Yagize ati, ” Ariyo mpamvu nkanjye Sankara nasanze nta kindi mfite cyo kuvuga imbere y’urukiko nemera ibyaha byose nkaba nsaba imbabazi mbikuye ku mutima. Nkasaba imbabazi Abanyarwanda muri rusange nkanasaba imbabazi n’Umukuru w’igihugu.”

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ akurikiranweho ibyaha 16 birimo iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, Icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside.

Hari kandi ukwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Iburanisha mu mizi rizasubukurwa muri Mutarama umwaka utaha wa 2020.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *