Kenya ishobora kuburanisha urubanza rw’ibyaha byakorewe muri Sudani
Urukiko rwo muri Kenya rushobora kuburanisha bwa mbere ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe mu kindi gihugu nyuma y’aho imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ireze abantu 10 bo mu mutwe witwaje intwaro wa RSF urwanya ubutegetsi bwa Sudani.
Iki kirego cyatanzwe n’Abanya-Sudani 12, umuryango LAW (Legal Action Worldwide), ikigo ACJPS gikora ubushakashatsi ku butabera n’amahoro, bahagarariwe n’abanyamategeko bo muri Kenya barimo Me Otieno Ogola, gishyikirizwa Ubushinjacyaha bwa Kenya ku wa 9 Kamena 2026.
Aba Banya-Sudani bavuga ko bafunzwe bazira gushyigikira ingabo za Leta, baratotezwa, bafatwa ku ngufu, banabona abo mu miryango yabo bicwa n’abarwanyi ba RSF, ibyo bikaba byarakorewe mu bice byo mu Mujyi wa Khartoum birimo gereza ya Soba, mu nyubako za Al-Riyadh n’ahandi hantu hafungiwe abantu bitemewe n’amategeko.
Harimo umuturage uvuga ko abarwanyi ba RSF bamufungiye mu mwijima ibyumweru byinshi, bamuhata ibibazo, banamuhatira gufata ku ngufu umugabo mugenzi we bari bafunganywe kandi ngo icyo gihe bari bamutunze imbunda.
Abatanze ikirego basabye ubutabera bwa Kenya gukurikirana iyi dosiye bushingiye ku bubasha inkiko zihabwa n’itegeko mpuzamahanga bwo kuburanisha ibyaha bikomeye byakorewe ku butaka bw’ikindi gihugu.
Iyi miryango yasabye Ubushinjacyaha bwa Kenya gukora iperereza ku barwanyi 10 ba RSF barimo abashinjwa gukorana n’ubutegetsi bw’i Nairobi, hakarebwa ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe mu Mujyi wa Khartoum no mu nkengero zawo hagati ya Mata 2023 na Werurwe 2025.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ACJPS, Mossaad Mohamed Ali, yagize ati “Abazize ibyaha n’ababirokotse bamaze igihe kinini bategereje ubutabera ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga. Igikorwa cyakozwe uyu munsi giha Abanya-Sudani benshi icyizere cyo kurwanya umuco wo kudahana ibyo byaha n’ubugizi bwa nabi, bitari kuri RSF gusa, ahubwo no ku ngabo za Sudani.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LAW, Antonio Mulvey, yatangaje ko RSF yakoze Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu kandi ko ibyo n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zabishimangiye.
Mulvey yagize ati “RSF yakomeje kwangiza ubuzima bw’amamiliyoni y’abantu muri Sudani, yica abantu ibihumbi n’ibihumbi, ibicisha inzara, igira abarimo abana abacakara b’imibonano mpuzabitsina…Kenya ntikwiye kuba icumbi ritekanye ry’abakoze ibyaha by’intambara.”
Umunyamategeko Dr Owiso Owiso yatangaje ko iki kirego kizagaragaza ubushake Kenya ifite bwo guha ubutabera abakorewe ibyaha mu kindi gihugu, cyane mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeje kubatererana mu kaga barimo.
Biteganyijwe ko mu minsi 30 uhereye igihe iki kirego cyatangiwe, Ubushinjacyaha bwa Kenya buzemeza niba buzatangiza iperereza cyangwa ntiburikore. Burikoze, yaba ari intambwe ikomeye iganisha ku kuburanisha urubanza rutamenyerewe muri iki gihugu.

Abatanze ikirego bashinja RSF kubafungana ubugome, kubafata ku ngufu no kubatoteza

Ubwo ikirego cyari kimaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha bwa Kenya

Abahagarariye iyi miryango bagaragaje ko bategereje kubona ubutabera bwa Kenya burenganura Abanya-Sudani
![]()

