Amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange na TTC agiye gutangazwa

Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) cyatangaje ko kuri uyu wa mbere taliki ya 30 Ukuboza 2019, gishyira ahabona amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange(Tronc Commun) no mu masomo y’Inderabarezi(TTC) mu mwaka w’amashuri wa 2019.

Ku wa 4 Ugushyingo nibwo hirya no hino mu gihugu abarangije amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta biyasoza, birangira ku wa 6 Ugushyingo 2019 mu gihe abakoze ibisoza amashuri yisumbuye n’icyiciro rusange babitangiye ku wa 12 Ugushyingo 2019.

Itangazo REB yanyujije kuri Twitter kuri iki cyumweru rivuga ko “Yifuza kumenyesha abantu bose ko ibyavuye mu bizamini by’abarangije uwa gatandatu mu mashuri abanza(p6), icyiciro rusange (S3) no mu Nderabarezi (TTC) umwaka wa 2019 azatangazwa kuwa Mbere tariki ya 30 Ukuboza 2019, saa cyenda z’umugoroba.”

Ni itangazo ryari ritegerejwe na benshi bibazaga impamvu aya manota yatinze gutangazwa kuko umwaka w’amashuri wa 2020 ugomba gutangira ku wa 6 Mutarama 2019 ariko abanyeshuri bazagera ku bigo ku matariki atandukanye bitewe n’aho biga.

Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2019 bari 286 087, mu cyiciro rusange bari 119,932 naho abakoze ibisoza ayisumbuye bakaba bari 51 291 barimo abakandida bigenga 2 117.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *