No ku gihe cyanjye Netanyahu yazanye ibitekerezo by’intambara na Iran – Obama
Barack Obama wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igihe yari ku butegetsi Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu wa Israel yahaye Amerika ibitekerezo byo gutera Iran ariko akabyanga agahitamo inzira ya dipolomasi.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru The New Yorker, Obama yavuze ko ingingo zo gusenya ubushobozi nikleyeri bwa Iran bakoresheje ibitero bya gisirikare ari zo n’ubu Netanyahu yabashije kumvisha Perezida Donald Trump maze bakagaba ibitero.
Obama yavuze ko ku gihe cye nka perezida, Netanyahu yasabye kenshi ko batera Iran ariko akamwangira.
Obama yavuze kandi ko ashidikanya ko iyi ntambara hari inyungu izaha Amerika cyangwa Israel.
Obama yagiye ku butegetsi muri Mutarama(1) 2009, nyuma gato ye muri Werurwe(3) Netanyahu na we ajya ku butegetsi muri Israel kuri manda ya kabiri yamaze imyaka 12.
Umubano wabo waranzwe no kutumvikana kugaragara ku bibazo birimo ikibazo cy’ingufu nikleyeri za Iran n’amakimbirane ya Israel na Palestine.
Obama yavuye ku butegetsi mu 2017 nyuma ya manda ebyiri, Netanyahu yagumye ku butegetsi kuri manda ye ya gatatu yatangiye mu 2022 akiriho n’ubu.
![]()

