Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyongeye kuzamuka mu Rwanda

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize ahagaragara ibiciro bishya bya Lisansi bigomba gukurikizwa guhera kuri uyu wa 03 Nzeri 2020,byazamutse cyane.

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya bya lisansi aho yavuye ku mafaranga 908 Frw igashyirwa kuri 966 Frw bigaragaza inyongera ya 58 Frw.

Ibiciro bya lisansi na mazutu byakoreshwaga, byari ibyo guhera ku wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020. Icyo gihe i Kigali, lisansi yari yashyizwe ku mafaranga 908 Frw mu gihe mazutu yari kuri 883 Frw.

Ubu ibiciro bishya bizatangira gukurikizwa ku wa 03 Nzeri, ni uko igiciro cya lisansi i Kigali ari 966 Frw kuri litiro mu gihe mazutu ari 943 Frw kuri litiro.

facebook sharing button

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *