Umushinga washyizwe mubikorwa na JICA usigiye abarezi ubumenyi mu myigishirize

Umushinga  SIIQS washyizwe mu bikorwa n’ikigo cy’Abayapani  (JICA)   kubufatanye  n’ikigo cy’igihugu  gishinzwe uburezi (REB) mu gihe cy’imyaka 3 usigiye abarezi ubumenyi mu myigishirize ,wahuguye abarimu mu rwego rwo kubasangiza ubunararibonye mu buryo bwo kwigisha abana no kubategurira amasomo ajyanye n’iterambere hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.

Ubu buryo bushya bwigishijwe abarimu mu gutegura no gutanga amasomo ngo buzaha rugari umunyeshuri yisanzure mu gutanga ibitekerezo ku byo yize.

Umuyobozi mukuru wa REB Dr Ndayambaje Irene

Umuyobozi Mukuru wa REB , Dr. Ndayambaje Irene , yavuze ko abarimu bamenye uburyo burambye bwo gutegura amasomo no kuyatanga ndetse no guhanahana ubunararibonye bungutse mu rwego rwo kwimakaza ireme ry’uburezi .Ati “uyu ni umushinga uzakomeza gukorwa kandi uzakomeza ku bana n’abarezi.”

Umuyobozi uhagarariye JICA m’u Rwanda  ,Maruo Shin ,  na we yagize icyo atangaza ku bijyanye n’uyu mushinga wari wahawe igihe cy’imyaka itatu , aho yavuze ko ugamije gusangiza ubunararibonye abarezi b’uRwanda kandi ko kubufatanye na REB ibikorwa nk’ibi bigamije guteza uburezi imbere bizakomeza.

Gasana Jean Pierre, ni umwarimu wigisha mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Mukarange.Yagize ati “uyu mushinga wagejeje kuri byinshi umunyeshuri,ubu amasomo atangwa amwerekeyeho cyane kurusha uko byari bimeze mbere, umunyeshuri agira uruhare mu gutanga ibitekerezo mu masomo ye akabasha kuvuga  ,kuko mbere wasangaga umunyeshuri yiga ibyo yahawe na mwarimu gusa bitewe n’uko we yavugaga umunyeshuri agasabwa kumva gusa”.

Gasana yakomeje avuga ko iyi gahunda y’ishyirwa mubikorwa ry’integanyanyigisho ishingiye kubushobozi izatanga umusaruro mwiza bitewe nuko abanyeshuri babajijwe hakurikijwe iyi gahunda.

Mukarukundo Marie Louise na we ni umurezi wigisha mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Mukarange.

Ati “uyu mushinga unsigiye uburyo bwiza nkwiye kwigisha abana no gutegura isomo neza. Mbere umwarimu yigishaga umunyeshuri ibimurimo ariko ubu umwana aratekereza akivumburira kandi abana baratsinda ntakibazo.”

Mukarukundo yakomoje kubirebana n’uyu mushinga, avuga ko intego yawo izagerwaho kandi abana bakayumva.

Ubusanzwe JICA ifasha  byinshi kubijyanye n’uburezi m’ u Rwanda by’umwihariko uburezi bw’ibanze  bukubiye mumashuri abanza n’ayisumbuye y’ubumenyi rusange , hakiyongeraho no gutanga amahugurwa ku abarimu ndetse n’abakozi ba REB bakajya guhugurirwa iwabo bityo bakavomayo ubumenyi bigiye k’ubunararibonye babasanganye.

Uyu mushinga  SIIQS watangiye mu mwaka wa 2017 , ukaba uteganijwe gusozwa mu mpera z’uyu mwaka wa 2019 , wari usanzwe ukorera mu uturere 5 aritwo:Gasabo ,Kayonza , Musanze ,Rulindo  na Rwamagana.

Umuyobozi mukuru wa REB Dr Ndayambaje Irene n’uhagarariye JICA m’u Rwanda Maruo Shin

Uwamaliya Florence

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *