Pelum inshuro ya mbere yize k’ubushakashati yakoze bwa GMOs

Umuryango utegamiye kuri leta  Pelum, ukaba uharanira ubuzima bwiza bwa muntu buzira umuze , uri m’ubushakashatsi bw’uturemangingo batera mu biribwa bikaba bigira ingaruka ku bene gihugu nyuma yo kubifungura nyamara byaramaze guhumana.

Mwebaze Johnson   umuhuzabikorwa wa Pelum Rwanda  , yasobanuriye itangazamakuru  impamvu nyayo y’ishyirwaho ryayo nicyo ije kumarira abahinzi muri rusange aho yagize ati” GMOs ije gukora ubushakashatsi bwerekana ububi  bw’ibituburwa bitera indwara  zahato na hato ugasanga imyaka yeze vuba  n’inzara igashira  cyangwa ikagabanuka  ariko nyamara umubiri ugasigarana ibisigisigi by’indwara  byaturutse mubiribwa bariye”

Yangeyeho ko  ibibazo nk’ibi ubisanga mubigo by’ubuhinzi  , aho  usanga bazanira abaturage amafumbire mvaruganda ndetse n’imbuto zo gutera  ,  bityo bikihuta vuba mu baturage kubikwirakwizwa bazingo babahaye ubufasha kandi aribibangiriza ubuzima.

Umukozi wo mukigo gishinzwe gutubura imyaka  , yatangarije itangazamakuru ko bo ari ubwambere  bumvishe GMOs  , kandi ko  bo badatubura ibyica abantu ahubwo ko batanga imbuto yakorewe ubushakashatsi ndetse bakayikurikirana naho bayitanze , kugirango barebe ko itanga umusaruro mwiza ,aho yagaragaje impungenge bahura nazo ko haba hari abashoramari bakinjiza ibyo bintu m’uburyo bunyuranije n’amategeko  bikaba byaca mu nzira zitemewe  bidaciye ku mipaka kuko iyo binyuze ku mipaka barabipima  basanga bitujuje ubuziranenjye bakabisubiza mu gihugu bivuyemo  , ariko biragoye ko umuntu yabasha gukurikirana abinjiza magendu ariho usanga byarakwirakwiriye utazi aho byavuye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *