AmakuruPolitikiUbukunguUncategorized

Expo 2019: Hashyizweho uburyo bushya bwo kwishyura amatike kuri telefoni ngendanwa

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rutangaza ko uburyo bwo kwinjira mu imurikagurisha ry’uyu mwaka (Expo 2019) bizajya  bisabirwa kuri telefone,  bityo umuntu akishyura  akoresheje Mobile Money akabasha kwinjira , ubu buryo bushya bukaba buje bufite intego yo  guca imirongo n’umubyigano byajyaga bigaragara mu kwinjira  , nkuko abayobozi batandukanye muri PSF babitangaje kuri uyu wa 18 Nyakanga 2019, mu ikiganiro n’abanyamakuru.

Ubu buryo bushya  buzifashisha telefoni ngendanwa buje nyuma y’ubwakoreshejwe umwaka ushize, aho hakoreshwaga amakarita ya Tap&Go , amakarita-koranabuhanga ubusanzwe akoreshwa mu kwishyura ingendo muri bisi, icyo gihe akaba yarakoranaga  n’ibyuma byabonekaga  ku miryango yinjira muri Expo.

Ibi bigezweho nyuma y’uko muri Gicurasi Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda cyasinyanye amasezerano na PSF, azatuma ibikorwa mu imurikagurisha mpuzamahanga bikorwa hatabayeho uburyo bwo  guhererakanya amafaranga mu ntoki nkuko byajyaga bikorwa mbere ,ari nabyo byazamuraga ukwinuba k’urujya n’uruza rwabagana Expo.

Abayobozi batandukanye baganiriye n
Abayobozi basobanura uko Expo 2019 izaba yifashe

Umuvugizi wa PSF, Ntagengerwa Theoneste, yatangaje ko ubwo buryo bushya bw’ikoranabuhanga ryifashisha telefoni ngendanwa  buzoroshya uburyo bwo  kwinjira  kuko umuntu azajya aza ibijyanye no kwishyura byarangiye.

Yagize  ati :“Ubwo twatekerezaga kuri iri koranabuhanga ryo kwishyura hakoreshejwe telefoni, twashakaga gusubiza ibibazo by’abaturage binubiraga ko haba umuvundo mu kwinjira n’imirongo miremire. Kuri ubu rero umuntu azajya agura itike ave aho yayiguriye  agere  ahabera imurikagurisha yinjira gusa bitamugoye ”.

Yongeyeho ati: “Umuntu azajya yandika ubutumwa bugufi muri telefone ye, hanyuma bamusubize bamubwira ngo yishyure akoresheje Mobile Money, noneho akohererezwa ubutumwa burimo ya tike yamaze kwishyura. Ubwo butumwa ni bwo  azereka icyuma nacyo gikoranye ubuhanga bityo nacyo kimuhe ikaze mu kumufungurira yinjire atekanye ”.

Abanyamakuru babonye urubuga rwo kubaza byinshi kuri Expo 2019
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro
Dore uburyo buzakoreshwa kugirango kwinjira muri expo bishoboke:

Ujya  ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika Expo ugasiga akanya, ugashyiramo umubare w’amatike wifuza, ugahita wohereza kuri 7799, ugakurikiza amabwiriza kugeza amatike waguze uyabonye uko yakabaye.

Uburyo bwa kabiri  ukanda *779#, ugahitamo ururimi, ubundi ugakurikiza amabwiriza  kugeza igihe uboneye itike yawe.

Andi mahirwe yatanzwe ni uko umuntu  ashobora kugurira itike mugenzi we  batarinze kuba bari kumwe , agahita ayimwoherereza kuri telefone ye, uwo nawe akaba abonye uburyo bwo kwinjira.

Expo 2019 izatangira ku ya 22 Nyakanga ikazasozwa ku ya 11 Kanama 2019. Ibaye ku nshuro ya 22, kwinjira bikaba ari amafaranga y’u Rwanda 500.

Uko ibihe bigenda biza niko abagana Expo imibare yabo irushaho kuzamuka kuko iyabaye ku nshuro yayo ya  mbere  bari ibihumbi 100, naho iy’umwaka ushize ngo ikaba yarasuwe n’abagera ku bihumbi 350, uyu mwaka biteganyijwe ko nabwo baziyongera.

Iri murikagurisha biteganyijwe ko rizitabirwa n’abamurika basaga 500 baturutse mu bihugu bisaga 20, rizaba ku wa 22 Nyakanga kugera kuwa 11 Kanama 2019 i Gikondo kuri Expo Grounds.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *