Abafite ubumuga bwo kutavuga barifuza ko abaganga bigishwa ururimi rw’amarenga

Abafite abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda baravuga ko bifuza ko abaganga bakwigishwa ururimi rw’amarenga kugira ngo bajye barushaho kubaha serivisi nziza z’ubuvuzi.

Ibi babitangarije kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019, ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) cyamurikaga ibyavuye mu isuzuma rijyanye na serivisi zihabwa abafite ubumuga.

Isuzuma ryakozwe na RGB, ryagaragaje ko abafite ubumuga hari imbogamizi zitandukanye bagihura nazo zirimo mu bijyanye kubona serivisi z’uburezi, ubuvuzi guhabwa inguzanyo na banki n’izindi.

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ngo bagorwa cyane n’uko iyo bagiye kwivuza abaganga batabumva. Baboneyeho gusaba ko bajya bigishwa cyangwa bagahugurwa ku bijyanye n’ururimi rw’amarenga kugira ngo babahe serivisi nziza nk’uko bikwiye.

Umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu Ntara y’Iburasirazuba, Mutabazi Kennedy yagize ati “ Icyo mbona ni gutanga serivisi z’ubuvuzi cyangwa mu mashuri kuko iyo umuntu afite ubumuga bwo kutumva no kutabona aje asaba serivisi uwo ayisaba atarize amarenga biba imbogamizi ikomeye mu kumvikana kuko aza afite indwara runaka akayibwira muganga utazi amarenga ntibumvikane.”

Yaboneyeho gusaba ko habaho amahugurwa yimbitse muri serivisi zitandukanye zirimo iz’ubuvuzi n’izo mu burezi n’izinzego z’ibanze kugira ngo aba bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahabwe serivisi nk’uko bikwiye.

Perezida w’Inama y’Igihugu y’abafite Ubumuga, Niyomugabo Romalis na we yemeza ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura n’ikibazo cyane iyo bagiye kwivuza.

Ati “Nta bundi buryo na bumwe baba bafite bwo kwifashisha na muganga. Bibaye byiza abaganga bamwe na bamwe cyangwa bose bakabasha kugira ubumenyi shingiro ku rurimi rw’amarenga byagenda bifasha abafite ubwo bumuga kugira ngo babashe guhabwa serivisi kwa muganga n’ahandi.”

Yongeyeho ko n’abarimu ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze baba bakwiye kugira ubumenyi ku rurimi rw’amarenga kuko byafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kwivugira ibibazo bafite nta we ubasemuriye.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko mu bugenzuzi bakoreye mu bitaro basanze umubare w’abaganga bazi ururimi rw’amarenga ukiri hasi.

Ati “RGB twarebye aho twagenzuye mu bitaro dusanga umubare uri hasi ku bantu bafite ubumenyi ku rurimi rw’amarenga kandi iyo ufashe nk’umuntu wahoze adusemurira ni umuntu wabyigiye. Turavuga ngo muri kwa kubaka ubushobozi bw’abakozi dushyiremo na rwa rurimi rw’amarenga kuko icyo gihe bituma abo twese duha serivisi bitworohera.”

Yongeyeho ko mu nzego z’uburezi bemeje ko habamo guhugura abarimu ku bijyanye n’ururimi rw’amarenga anashimangira ko rudakomeye kurwiga kandi nirunozwa abakora mu nzego zitandukanye bazarwigishwa.

Ihuriro ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) muri Nyakanga yatangaje ko bari gukora inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga ku buryo uyu mwaka uzashira ibonetse igatangira kwifashishwa.

 

Hatanzwe ibitekerezo bitandukanye bigaruka ku iterambere n’imibereho myiza y’abafite ubumuga

 

Umwe mu bafite ubumuga bwo kutavuga, agaragaza ko bagorwa no kujya kwivuza kuko abaganga batazi ururimi rw’amarenga

 

Perezida w’Inama y’Igihugu y’abafite Ubumuga mu Rwanda, Niyomugabo Romalis, na we yemeza ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura n’ikibazo cyane iyo bagiye kwaka serivisi

 

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko mu bugenzuzi bakoreye mu bitaro basanze umubare w’abaganga bazi ururimi rw’amarenga ukiri hasi

Src:Igihe

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *