Miss Sandra Teta wari ufungiwe muri gereza ya 1930 yarekuwe

Miss Sandra Teta wari umaze igihe afungiwe muri gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930, yarekuwe nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko rwa Nyarugenge rwamuburanishije ku byaha byo gutanga sheki itazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu. Uyu mukobwa yari amaze amezi agera kuri atatu afungiwe muri iyi gereza isigayemo abagore gusa kuko abagabo bimuriwe i Mageragere.

Miss Sandra Teta wamenyekanye nk’igisonga cya Miss SFB 2011, akanamamara cyane kubera ibijyanye n’imideli yakoraga kimwe no kuvugwa kubera abahanzi n’ibindi byamamare bagiye bakundana, yatawe muri yombi muri Werurwe uyu mwaka akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, ariko nyuma urukiko rutangira kumuburanisha ku cyaha cy’ubuhemu.

Nyuma yo gusanga icyaha kitamuhama akagirwa umwere, Miss Sandra Teta ubu yamaze gufungurwa nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, CIP Sengabo Hillary.

Miss Sandra Teta yakunze gufungwa cyane guhera mu mwaka wa 2015, aho akenshi yabaga ashinjwa icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, icyaha cyagiye kimufungisha inshuro nyinshi ariko nyuma y’igihe gito akarekurwa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *