Umuryango GLIHD mu rugamba rwo gusaba ko itegeko ryo gukuramo inda ryavugururwa

Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari (GLIHD: Great Lakes Initiative for Human Rights and Development) ugaragaza ko itegeko ryo gukuramo inda ririmo amananiza n’inenge zituma abagore  bafite impamvu zatuma bakurwamo inda bigorana ko bikorwa, by’umwihariko ku bana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato.

Umuyobozi wa GLIHD, Tom Mulisa,yavuze ko itegeko, ririmo ingingo yemerera umugore kuba yakuramo inda mu Rwanda ridasobanutse neza nk’ibiteganywa n’amasezerano y’i Maputo. Aya masezerano avuga ko igihe umugore cyangwa umwana yatewe inda afashwe ku ngufu, yayitewe n’uwo bafitanye isano, yashyingiwe ku ngufu cyangwa iyo nda ifite ingaruka ku buzima bwe, yemerewe kuyikuramo.

Ariko ngo uko amategeko y’u Rwanda agena inzira zinyurwamo n’ushaka kwisunga aya masezerano ngo zirimo amananiza.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2017, mu biganiro byari bigamije gushyiraho  ihuriro rigamije gusaba ko itegeko ryo gukuramo inda ryavugururwa .Ibi biganiro byahuje bamwe mu bakora itangazamakuru, imwe mu miryango itandukanye ibarizwa muri sosiyete sivili n’abakora mu bijyanye n’ubuvuzi.

Tom yagize ati “Itegeko rivuga ko uwatewe inda agomba kuba afite icyemezo cy’urukiko cyemera kuyikuramo, ariko kubona umwunganizi ku mwana wasambanyijwe biragorana, bifata igihe ku buryo urubanza rushobora kurangira umwana yaramaze kubyara mu gihe kugira ngo  bikorwe neza, nibura bigomba gukorwa mbere y’ibyumweru 22;urebye kugana inkiko ntibyoroshye biragoye.”

Yakomeje agira ati “Twe dusanga nta mpamvu y’uko umwana yabanza kugana inkiko kugira ngo yemererwa gukuramo inda, abaganga bagakwiye guhita bamufasha kandi biragoye ko umwana yarega umuntu wamuteye inda bafitanye isano ya hafi  nka Se, musaza we.. ikindi hari n’igihe uwateye uwo mwana inda ataboneka”

Kuri we ngo nta mpamvu y’uko umwana yabanza kwaka icyemezo cy’urukiko ngo agishyire muganga kugira ngo amukuriremo inda kandi bigaragara ko yasambanyijwe; kohereza abana mu nkiko n’imbogamizi ikomeye.

Ikindi ngo ntabwo byumvikana uburyo itegeko ryategeka umuganga gukuramo inda y’amezi umunani cga arindwi kandi ari imvutsi, aho haba harimo kurengera ku itegeko,kandi umuganga nawe aba agomba kugira ubushishozi bwe.

Uyu muyobozi yavuze ko bifuza gushyiraho ihuriro ry’imiryango, ibigo n’amashyirahamwe bifite aho bihuriye n’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, rigamije gushyiraho umurongo umwe w’ibitekerezo bizatangwa ku ivugurirwa ry’itegeko mpanabyaha, by’umwihariko ku birebana n’itegeko ryo gukuramo inda.

Yagize ati “Ni ihuriro rigamije kugira ngo abantu bose bashobore kumva kimwe imihindukire y’itegeko. Hari itegeko mpanabyaha ririmo guhinduka  ariko se mu mihindukire ko irya mbere ryari rifite ibibazo iyi mihindukire aba bantu bose barayumva bate? Ese abaganga ko irya mbere ryari rifitemo ingingo zibangamiye uko baryumva mu kazi kabo barabibona bate, ese abo muri farumasi n’iki kibareba muri iri tegeko, abanyamategeko ribarebaho iki?Mbese iri huriro rigamije gushyira hamwe ibitegeko bizatangwa ubwo itegeko rizaba rigejejwe mu Inteko Ishinga Amategeko.”

Bamwe mu bitabiriye ibiganiro
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro

Source:Intambwe.net

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *