USA: Donald Trump yarahiriye kuba Perezida wa 45, Obama ahita yigira muri California (AMAFOTO)

Kuri uyu wa gatanu I Washington Donald Trump yarahiriye kuba Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika asimbura Perezida Obama muri White House wahise afata indege yerekeza muri Leta ya California

Uyu muhango wabaye ku isaha ya kumi n’ imwe ku isaha ngengamasaha ya GMT, ni ukuvuga ku isaha ya moya zuzuye ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Ni umuhango wabaye mu gihe mu mihanda abadashyigikiye Perezida Trump bo bari bakomeje imyigaragambyo.Irahira rya Trump ryitabiriwe n’ abirabura bakeya, abenshi bari abazungu.

Uretse Perezida Obama, uyu muhango witabiriwe n’ abanyacyubahiro benshi barimo abayoboye Leta zunze ubumwe z’ Amerika nka George W. Bush, Jimmy Carter, Bill Clinton.

Kimwe n’ abamubanjirije Trump arambitse ikiganza kuri Bibiliya yarahiye avuga ko azuzuza inshingano zo kuba Perezida wa USA, ko azakora uko ashoboye akubahiriza Itegeko Nshinga n’ andi mategeko

Uyu muherwe yarahiye arambitse ikiganza kuri Bibiliya ebyiri harimo iya Abraham Licoln yaherukaga gukorerwaho umuhango nk’ uyu mu myaka ine ishize bikozwe na Perezida ucyuye igihe Barack Obama ndetse n’ iye bwite yizaniye. Iyi bibiliya ya Trump ni impano yahawe na nyina mu 1955.

Trump akimara kurahira no kugeza ijambo kubitabiriye uyu muhango Perezida Obama yahise yurira indege yerekeza muri Leta ya California aho agiye gutura, nyuma y’ imyaka 8 ari White House



Aha Trump yagezaga ijambo kubitabiriye umuhango wo kurahira kwe

James “Mad Dog” Mattis

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *