Bugesera: Amashuri y’incuke yabaye ibisubizo bikomatanije mu gutegura ejo hazaza h’Umwana

Uburezi buhamye ,bufite ireme  kandi bubereye   umwana nibyo  ,ababyeyi barerera abana mu ishuri ry’incuke ryubatswe ku kigo cy’amashuri abanza cya Murago primary School  mu Akarere ka Bugesera Umurenge wa Kamabuye,Akagari ka Nyakayaga,umudugudu wa Murambi , bavuga imyato  ko byabafashije cyane,haba mu kwita ku mirire,isuku ndetse no gutegura abana mu guhabwa uburezi bw’ibanze , byose bakaba barabigezeho k’ubufatanye na PLAN INTERNATIONAL nk’ umuryango wita ku bana ndetse no guteza imbere umugore . 

Iri shuri ryubatswe ku bufatanye n’umuryango ”Plan International Rwanda”Umuryango utari uwa Leta ufite mu nshingano gahunda yo kwita ku bana ufatanije n’akarere ka Bugesera. Mu karere kose hamaze kubakwa amarerero agera kuri 15 mu mirenge ya  Kamabuye,Ngeruka,Rweru na Ririma.

Rutembeza Mugwiza Espoir  uhagarariye umuryango  Plan International Rwanda ari nawo wubatse iri shuri yemeza ko abana bize mu irerero ngo bajya mu mwaka wa mbere bakaba abahanga bitewe n’uko baba barateguwe kare kandi bagahabwa uburezi bufite ireme.

Yagize ati:”Abana banyuze mu irerero turabakurikirana kugera  mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza  tukagenzura  uko biga, abarimu babo bakaduhamiriza  ko baba batandukanye cyane n’abatarahize kuko kenshi usanga ari bo biharira imyanya ya mbere. ”

Iri shuri ry’incuke rigizwe n’ibyumba bibiri,  icyumba kimwe kiba kirimo abana bari hagati y’imyaka 3-4 y’amavuko,ikindi cyigamo abana bari hagati y’imyaka 5-6 bose baba bitegura gutangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza. Hari kandi  n’icyumba cyo kuruhukiramo kirimo matera yo kuruhukiraho mu gihe umwana atameze neza,aho mwarimu yicara ategura amasomo ndetse n’ahakirirwa abashyitsi bagana mwarimu.

Ababyeyi barerera muri iryo shuri bishyira hamwe bagatanga amafaranga 200 buri cyumweru angana n’amafaranga 800 ku kwezi ariyo avamo umushahara wa mwarimu ndetse n’igikoma cyo guha abana no gutegura indyo yuzuye ihabwa abana inshuro ebyiri mu cyumweru.

Iri rerero ririmo  abana 60 bari mu kigero cy’imya 3-4 biga kuririmba no gukina n’abana 80 biga bararirimba banatozwa gufata mu mutwe,bakiga no kubara ariko batabyandika.

Mukakarisa odette n’umubyeyi uturiye imbere y’ikigo  nawe yemezako irishuri rya Murago primary school ko ryaje arigisubizo ku babyeyi baharerera kuko ngo mbere abana nti bagiraga aho bigira yagize ati” mbere abana bigiraga munsi yi giti imvura yagwa cyangwa izuba bikababangamira ariko kurubu ababyeyi bishimye abatera nkunga   baje kubashyigikira  muburyo abana babo batera imbere ”

Yanongeye ho ko Murago primary school umwaka ushize ko ya baye iyambere mugutsindisha abanyeshuri mu mashuri abanza ,akabonako we arigisubizo kubanza umwana mwishuri ry’incuke.

Mukakarisa Odette

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *