Abatavuga rumwe na Leta y’Uburundi bitabiriye ibiganiro i Arusha

Ibiganiro bigamije gushakira  umuti ukutumvikana hagati y’abanyepolitike b’Uburundi byongeye gusubukurwa n’umuhuza Benjamin Mkapa wahoze atwara igihugu cya Tanzaniya.

Ibiganiro byo kuri uyu wambere italiki 16 z’ukwezi kwa mbere 2017, birahuza abanyepolitike batavugarumwe na Leta gusa. K’urutonde rw’abatumiwe mu biganiro, hateganijwe ko ishyaka riri   k’ubutegetsi Cndd-Fdd ritagomba kwitabira ibyo biganiro.

Urutonde rwabatumiwe rugaragaza ko abazitabira ibiganiro ari  abanyepolitike barenga 30.

ibi biganiro bije bikurikira ibindi bitandukanye byose byabaye hagamijwe gushaka umuti urambye wo gukemura ibibazo bishyamiranya abarundi bamaze hafi imyaka igera kuri ibiri batumvikana.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *