U Rwanda rugiye gutangiza urwandiko rw’inzira-koranabuhanga (electronic passport)

Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bwakuyeho impungenge ku bantu batekerezaga ko ibiciro bya pasiporo byahinduwe, nyuma y’ibiciro byatangajwe mu Iteka rishya rya Minisitiri rigenga abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Muri iri teka rya Minisitiri ryasohotse ku wa 29 Gicurasi 2019 hagaragaramo ko pasiporo y’abana uyishaka azajya yishyura 25 000 Frw naho pasiporo y’abakuru uyishaka akishyura 75 000 Frw.

Ni ibintu byatumye bamwe batekereza ko ikiguzi cya pasiporo cyazamuwe nyuma y’igihe igurwa ibihumbi 50 Frw, gusa byasobanuwe ko atari ko bimeze.

Ubutumwa Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bwanyujije kuri Twitter bugira buti “Ikiguzi cya Pasiporo ntabwo cyahindutse. Ikiguzi gishya kigaragara mu iteka rya minisitiri ni icya Pasiporo nshya ikoranye ikoranabuhanga iteganyijwe gutangira gutangwa muri Nyakanga 2019. Pasiporo isanzwe irakomeza gutangwa ku kiguzi cya 50,000 Frw.”

Ni Urwandiko rw’inzira ruzaba rutandukanye n’urukoreshwa ubu (biometric passport) kuko rwo ruzaba rukoresha ikoranabuhanga (electronic passport).

Muri Mata 2017 nibwo hemejwe ibirango bishya by’inyongera ku rwandiko rw’inzira rw’abajya mu mahanga rwagombaga gutangira gukoreshwa mu mwaka ushize.

Ku birango hiyongereyeho ingagi mu kugaragaza ubukerarugendo bw’igihugu, hongerwaho ababyinnyi mu kugaragaza umuco w’u Rwanda, Kigali Convention Center n’inzu ya Kinyarwanda kugira ngo igihugu kigaragaze aho kiri ubu n’aho cyari kimeze mu gihe gishije.

Hongeweho n’imigongo nk’ubukorikori bugaragaza ko Abanyarwanda bashobora gukora ibintu byabo kandi bibakomokaho.

Ubwo hatangazwaga ko hagiye gutangwa pasiporo nshya, byemejwe ko hazatangwa imyaka ibiri yo gusimbuza izisanzwe.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *