Kagame, Tshisekedi na Lourenço bagiranye ibiganiro ari batatu

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Angola bombi bakiriwe na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Felix Antone Tshisekedi bagirana ibiganiro bigamije inyungu kuri ibi bihugu bitatu.

Perezidansi y’ u Rwanda yatangaje ko ibyo biganiro byahuje abakuru b’ ibihugu bitatu bigamije ‘Kugarura amahoro mu karere no guteza imbere ubukungu bushingiye ku butwererane’.

Ibi biganiro by’ abakuru b’ ibihugu bitatu bibaye mu gihe, U Rwanda na Angola bisanganywe umubano by’umwihariko bikubiyemo ibijyanye n’ingendo zo mu kirere, umutekano, ubutabera, imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, ikoranabuhanga n’imiyoborere.

U Rwanda na Kongo Kinshasa nabyo muri iki gihe bishishikajwe no kwihutisha umubano n’ubufatanye bushingiye  k’ubutwererane bugamije guteza imbere abaturage b’ ibihugu byombi.

Kuva Perezida Tshisekedi yagera ku butegetsi hari ikintu kinini cyahindutse mu mubano w’ ibihugu byombi kitari ukuba abakuru b’ ibihugu byombi bagendererana gusa ahubwo sosiyete y’ indege mu Rwanda ‘Rwandair’ yatangije ingendo zerekeza mu mujyi wa Kinshasa.

Perezida Kagame na João Manuel Gonçalves Lourenço, bari muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo aho bitabiriye umuhango wo gushyingura umubyeyi wa Perezida Tshisekedi, Etienne Tshisekedi witabye Imana muri Gashyantare 2017.


Perezida Kagame aganira Perezida Tshisekedi na Denise Tshisekedi

Kagame, Tshiseketsi na Lourenco


 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *