DR Congo: Abantu batandatu bapfuye mu gitero cy’inyeshama mu Akarere ka Beni

Abantu batandatu barimo n’umubyeyi nibo bishwe mu gitero cy’inyeshyamba ku kigo kivura indwara ya Ebola mu karere ka Beni, nk’uko bivugwa n’ababibonye hamwe n’abategetsi.

Icyo gitero gishyashya cyabaye ku munsi wa gatanu mu ijoro mu gihe igisirikare cya Congo cyongereye ibitero ku mitwe y’inyeshyamba iri ku butaka bwa DR Congo, harimo n’umutwe Allied Democratic Forces.

Ababuriye ubuzima bw’ababo muri DR Congo,bavuga ko ibitero by’imitwe yitwaje intwaro muri ako karere k’intara ya Kivu y’Uburengerazuba byatumye icyo cyorezo gikwirakwira cyane, mu mezi 16 ashize cyadutse.

Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Associated Press, abarwanyi ba ADF nibo baburijemo icyo gitero muri ako karere gasanzwe karazahajwe n’icyorezo cya Ebola.

Omar Kavota uyobora ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri ako karere rizwi nka CEPADHO, avuga ko cyatangiye hafi isaa mbiri n’igice z’ijoro ryo ku wa gatanu.

Ni inyuma y’aho kuri uwo munsi Perezida Felix Tshisekedi atangarije ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bahagarike ibitero by’uwo mutwe n’indi mitwe imaze imyaka itari mike irwanira mu butaka bwa Congo.

Mu ijambo yashyikirije abaturage yagize ati: Dufite ishyaka rikomeye kandi ntituzatuza tutayihanaguye yose”.

Ibyo bitero by’inyeshamba byiyongereye mu ntara ya Beni byatumye abaturage bigaba mu mihanda kubera agahinda k’uko badakingirwa.

Mu kwezi gushize, abaturage baturiye ibiro bya komine ya Beni n’ibiro by’ingabo za MONUSCO biri ahitwa Boikene.

Ibyo bitero byatumye kandi inkingo zo kwirinda icyorezo cya Ebola imaze guhitana abantu barenga 2200 zitahagera.

Abashinzwe gutanga urukingo rw’icyo cyorezo bananiwe no kugera mu turere turangwamwo akaduruvayo ku bw’umutekano wabo.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *