Iyo RIB itahagoboka mu ibanga umugabo yari yivuganye umugore we

Umugore witwa Nzitukuze Yvette yatabawe n’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha kubera amakuru yatanzwe n’ umuturage nyiri ugucurirwa umugambi wo kwicwa atabizi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo uyu mugabo witwa Ntirenganya Jean Maurice yatawe muri yombi afatiwe mu kabari kitwa Chez Musoni kari ku muhanda uva ku Kicukiro (Sonatube) werekeza mu Mujyi rwagati.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yatangaje ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku mikoranire myiza y’uru rwego n’abaturage.

Uyu mugabo yashakanye n’umugore we witwa Nzitukuze Yvette mu 2007 nyuma y’imyaka ibiri bakundana, ubu bafitanye abana babiri.

Nzitukuze yabwiye Igihe ko agisama inda y’umwana wa mbere, yasabye umugabo ko bajyana kwa muganga undi amusubiza ko akwiye kwitoza kubaho nk’utamufite, amubaza niba ‘abatagira abagabo ntibababyaza?’.

Amakimbirane hagati y’uyu mugore n’umugabo yarakomeje kugeza ubwo ngo ntacyo yigeze amufasha no mu kurera abana. Umugore ngo niwe wimenye muri byose kuko yari asigaye acuruza alimentation nyuma yo kugurisha moto ebyiri yari afite akiri inkumi.

Uyu mugore avuga ko umugabo wo yageze akajya amukubita inkoni akagera ubwo azimenyera. Yigeze kongorera umukozi ngo niwumva yongeye kunkubita uhamagare polisi. Impamvu yasabye umukozi we wo mu rugo kumuhamagarira polisi ni uko uyu mugabo yabanzaga kumwaka amatelefone mbere yo kumukubita.

Yageze ashaka kumwica, ajya kumuvuzi gakondo amuha ikiraka cyo kwica Nzitukuze, yamwemereye ko n’ amwereka ibimenyetso azamwishyura miliyoni amuha avanse y’ ibihumbi 100.

Ntirenganya ufungiye kuri sitasiyo ya RIB Kicukiro yavuze ko icyo apfa ni umugore ari uko yamenyeko hari ibyo yamubeshye, ngo yamenye ko umugore we acuruza ndetse ko afite n’ imodoka.

Umuvuzi gakondo wahawe ikiraka cyo kwica yatse kumenya amaraso ahubwo atanga amakuru kuri RIB, aragenda yereka Ntirenganya ibimenyetso bihimbano ko Nzitukuze yamaze gupfa amwishyura ibihumbi 100.

Nk’ uko Igihe cyabitangaje Ntirenganya ntabwo aramenya ko umugore we akiri muzima kuko yabwiye RIB ati “Ndasaba imbabazi kuba narishe umugore wanjye […] mwandeka nkazajya nibura kumushyingura?”.

Ntirenganya akekwaho icyaha by’ubwinjiracyaha giteganywa n’ingingo ya 21 mu itegeko rigena ibyaha n’ibihano. Iyi ngingo isobanura ko ubwinjiracyaha buhanirwa n’ubwo icyari kigambiriwe kitashoboraga kugerwaho bitewe n’impamvu nyir’ugukora icyaha atashoboye kumenya.

Ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye buhanishwa ½ cy’igihano giteganyirijwe icyo cyaha. Ku cyaha gihanishwa igifungo cya burundu, ubwinjiracyaha buhanishwa igihano cy’igifungo kingana n’imyaka 25.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *