Umunsi Mpuzamahanga wo Gusomana: Uko watangiye n’akamaro ko gusomana ku buzima n’imibanire y’abantu
Buri mwaka ku wa 6 Nyakanga, hirya no hino ku Isi hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo Gusomana (International Kissing Day), umunsi ugamije kwibutsa abantu ko gusomana atari igikorwa gisanzwe gusa, ahubwo ko ari uburyo bwo kugaragaza urukundo, icyubahiro n’ubusabane hagati y’abantu.
Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu Bwongereza mu myaka ya za 1990, ugamije gushishikariza abantu kongera guha agaciro igikorwa cyo gusomana nk’ikimenyetso cy’urukundo nyakuri aho kugifata nk’umugenzo usanzwe cyangwa igikorwa gikorerwa mu rwego rwo kwishimisha gusa. Nubwo watangijwe n’abaharaniraga kwimakaza uwo muco, nta muntu umwe uzwi cyangwa wanditse mu mateka wahise witirirwa kuwushyiraho.
Nyuma y’aho, Umunsi Mpuzamahanga wo Gusomana watangiye kwamamara mu bihugu byinshi binyuze mu bitangazamakuru, imiryango itandukanye n’imbuga nkoranyambaga, ku buryo buri mwaka abantu benshi bawizihiza bagamije gukangurira abakundana, abashakanye n’imiryango kwimakaza urukundo n’ubwubahane.
Abahanga mu by’imitekerereze n’ubuzima bagaragaza ko gusomana bifasha umubiri gukora neza. Iyo abantu basomanye babyumvikanyeho kandi bishimanye, ubwonko burekura imisemburo irimo oxytocin, dopamine na serotonin. Iyi misemburo ifasha umuntu kugira ibyishimo, ikagabanya umunaniro n’agahinda, ikanongera icyizere hagati y’abantu.
Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko gusomana bishobora kugabanya umuvuduko uterwa n’ihangayika, kuko bituma umubiri ugabanya umusemburo wa cortisol uzwiho guteza stress. Ni yo mpamvu bamwe bavuga ko gusomana bishobora kugira uruhare mu gutuma umuntu yumva atuje kandi afite amahoro yo mu mutima.
Hari n’abahanga bavuga ko gusomana bituma imikaya irenga 30 yo mu maso ikora icyarimwe, bikaba bishobora gufasha uruhu rwo mu maso gukomeza kugira ubuzima bwiza. Nanone, amacandwe yiyongera igihe abantu basomana, bishobora gufasha kugabanya aside zishobora kwangiza amenyo no gusukura akanwa, nubwo bidasimbura koza amenyo.
Ku ruhande rw’imibanire, inzobere mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko gusomana ari bumwe mu buryo bwongera ubucuti n’urukundo hagati y’abashakanye cyangwa abakundana. Bifasha kubaka icyizere, kugabanya amakimbirane no gutuma abantu bumva begeranye kurushaho. Ariko ibyo byose bishingira ku kuba ababikora babyemeranyije kandi bubahana.
Icyakora, abaganga bibutsa ko gusomana na byo bishobora gutuma indwara zimwe zandurira mu matembabuzi zikwirakwira, zirimo ibicurane, indwara ziterwa na virusi ya herpes simplex ndetse n’izindi ndwara zo mu kanwa. Ni yo mpamvu abantu bagirwa inama yo kwita ku isuku yo mu kanwa no kwirinda gusomana igihe umwe arwaye indwara ishobora kwanduza undi.
Mu mico itandukanye ku Isi, gusomana bifite ibisobanuro bitandukanye. Mu bihugu bimwe bifatwa nk’uburyo busanzwe bwo kugaragaza urukundo, mu gihe ahandi bikorwa mu ibanga cyangwa ntibyemerwe mu ruhame. Mu Rwanda na ho, nubwo umuco gakondo utarashyigikiraga gusomana mu ruhame, uko ibihe bihinduka ni ko bamwe batangiye kubifata nk’uburyo bwo kugaragaza amarangamutima hagati y’abakundana cyangwa abashakanye.
Nubwo Umunsi Mpuzamahanga wo Gusomana utari umwe mu minsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, ukomeje kwamamara buri mwaka kubera ubutumwa utanga bwo kwimakaza urukundo, ubwubahane no kubaka imibanire myiza.
Icy’ingenzi uyu munsi wibutsa ni uko gusomana bifite agaciro iyo bikorwa n’abantu babyemeranyije, bubahana kandi bafite urukundo nyakuri. Bityo, uyu munsi uba umwanya wo kongera kuzirikana ko urukundo rutagarukira ku magambo gusa, ahubwo rugaragarira no mu bikorwa byubaka umuryango n’imibanire myiza hagati y’abantu.
By: Florence Uwamaliya
![]()

