Urwego rw’umuvunyi rwasohoye urutonde rw’abahamwe n’icyaha cya “Ruswa”

Urwego rw’umuvunyi ruratangaza ko rwafashe ingamba zo gukaza umurego mu gukurikirana no guteza cyamunara imitungo y’abantu bahamwe n’icyaha cya ruswa.

Kuri uyu wa Gatanu 31 Gicurasi 2019, urwego rw’umuvunyi rwasohoye urutonde rw’abahamwe n’icyaha cya ruswa, runagaragaza amafaranga yavuye mu manza zarangijwe.

Hari mu kiganiro urwo rwego rwagiranye n’abanyamakuru, mu rwego rwo kubatangariza urutonde rw’abahamwe n’icyaha cya ruswa.

Ubwo hatangazwaga urwo rutonde Urwego rw’Umuvunyi rwahawe n’Urukiko rw’Ikirenga, tariki ya 31 Gicurasi 2019, Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yatangaje ko agaciro k’imitungo kakoreweho icyo cyaha kangana n’Amafaranga y’u Rwanda 385.256.956 n’amadorari y’Amerika 369.110, agera kuri miriyoni 329 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni urutonde rugizwe ahanini  n’abantu bo mu byiciro biciriritse, ku isonga hakaza abahinzi, abashoferi ndetse n’abamotari.

Mu bahamwe na ruswa hagaragayemo umukozi wa SACCO Gikomero wanyereje umutungo w’amafaranga miriyoni 15, umukozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) wanyereje amafaranga miriyoni zirenga 90. Abandi ni abahinzi, abashoferi, abamotari, abacuruzi, umunyeshuri umwe, umupolisi umwe, umuvuzi gakondo, umukozi wa RITCO, umuyobozi w’umudugudu, abakozi ba za banki cyane abakozi ba za SACCO, perezida w’ikimina n’abandi batandukanye.

Imanza zaburanishijwe zigaragara mu byiciro byo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, byagaragayemo imanza 55 zirimo abantu 61, kunyereza umutungo byagaragayemo imanza 25 zarimo abantu 35, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro byagaragayemo imanza 8 zirimo abantu 10 no kwaka cyangwa kwakira amafaranga bidakwiye cyangwa arenze ateganyijwe byagaragayemo urubanza rumwe, rwarimo umuntu umwe.

Ijanisha ry’abantu 108 bose bahamwe n’icyaha cya ruswa kuva muri Kanama 2018 kugeza Mutarama 2019, bigaragagara ko muri bo  abagera kuri   85% ari ab’igitsina gabo, naho 15% basigaye bakaba abagore bisobanuye ko umubare w’abagabo ariwo uza mu myanya y’imbere nkuko byasobanuwe n’Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase.

Umuvunyi wungirije ushiznwe kurwanya ruswa, Musangabatware Clément, yasobanuye ko n’umuntu wagerageza guhisha imitungo ye mu mahanga kugira ngo itamenyekana, hari ubufatanye bw’inzego mu bihugu bitandukanye hifashishijwe imiryango Urwego rw’Umuvunnyi rurimo, aho bahana amakuru ku byerekeranye n’imitungo ishobora kuba yararagijwe hanze, habaka n’amasezerano ku rwego rw’Afurika no ku Rwego rw’Umuryango w’Abibumye mu kurwanya ibyo byaha. Icyaha cya ruswa na cyo gisigaye kiri mu byaha bidasaza, igihe cyose umuntu ashobora kugikurikiranwaho mu gihe hari ibimenyetso.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *