Kigali: Ingendo zaranzwe n’umubyigano no kwambara nabi udupfukamunwa

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, ingendo muri bisi rusange zatangiye gukorwa mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Mata yateranye igamije kongera kwiga ku cyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bazindutse iya rubika bajya gutega nyuma y’iminsi irenga 40 bari mu ngo zabo. Nyuma yo gukomorerwa byagaragaye ko hari abarimo gukora ingendo zitari ngombwa zibuzanyijwe n’amabwiriza yashyiriweho kwirinda.

Ibyishimo byo gutangira ingendo bivanze n’impungenge kuri bamwe basanze amabwiriza ya Leta yo kubahiriza intera ya metero no kwambara udupfukamunwa mu buryo bukwiye yaburijwemo.

Bamwe bavuga ko buri wese ahangayikishijwe no kugera aho ajya kurusha uko yahangayikishwa n’udupfukamunwa.

Ku mbuga nkoranyambaga Abanyarwanda bakomeje kugaragaza impungenge zitewe n’abantu bisa nk’aho batitaye ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ibi bikaba ar’ikibazo ku Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Barasaba Leta gushyiraho uburyo buhamye bw’ingendo ku buryo bibaye ngombwa ibiciro byakongera kongerwa mu rwego rwo gukumira abava mu ngo zabo badafite gahunda zifatika, cyane ko imodoka zihari, umubare w’abo zigomba gutwara ndetse n’uburyo abashoferi bategetswe kubahiriza amabwiriza bitajyanye n’umubyigano uhari.

Ibiciro bishya by’ingendo muri bisi byazamutse kugera kuri 47%

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP. John Bosco Kabera yavuze ko bagiye gukurikirana ko gahunda yo gutwara abantu bahanye intera ihagije yubahirizwa, ndetse n’andi mabwiriza muri rusange.

CP Kabera yagize ati “Nubwo ingamba zoroherejwe ariko hari ibikenewe kubahirizwa kuko Polisi ifite uruhare rwo kugenzura ko ibyemezo byasohotse mu mabwiriza byubahirizwa.”

Yavuze ko kuri ubu imodoka zatwaraga abantu bagomba kwambara udupfukamunwa aho bari hose, bagasiga metero aho bari hose, bagakaraba intoki mbere yo kwinjira muri bisi. Imodoka zari zisanzwe zitwara abantu 70 zizajya zitwara abantu 32, izisanzwe zitwara 29 zitware 12.

Moto n’amagare ntibyemewe gutwara abantu , naho  amaresitora yemerewe gukora kugeza saa moya, ingendo zitari ngombwa zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *