Polisi irahumuriza abaturarwanda ibakangurira kubahiriza ingamba zafashwe zo kurwanya icyorezo cya Korona Virusi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2020 umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko umutekano w’u Rwanda umeze neza nk’uko bisanzwe usibye ko imbaraga nyinshi zirimo gushyirwa mu kurwanya icyorezo cya Korona Virusi.
Ni mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Korona Virusi,aho inzego zitandukanye za leta zagiye zishyiraho amabwiriza agamije kurwanya iki cyorezo. Zimwe muri izo ngamba harimo gukangurira abaturarwanda kugira isuku no guhagarika bimwe mu bikorwa bibahuza ari benshi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko Polisi y’u Rwanda irimo gufatanya n’izindi nzego mu gukangurira abaturarwanda kwirinda iki cyorezo ndetse inakurikirana ko amabwiriza yatanzwe arimo kubahirizwa.
Yagize ati: “Inzego zitandukanye z’igihugu zasohoye ubutumwa bugira inama abaturarwanda uko bakwiye kwitwara mu rwego rwo kurushaho kwirinda iki cyorezo, nka Polisi icyo dukora ni ugufatanya n’izo nzego mu gusakaza ubwo butumwa ku bantu benshi ariko nanone dukurikirana ko byubahirizwa.”
CP Kabera yakomeje ahumuriza abaturarwanda ko batagomba gukuka umutima avuga ko inzego z’ubuyobozi zirimo gukurikirana ibihe turimo aboneraho gusaba abantu kwirinda ibihuha ahubwo bagakurikiza amabwiriza.
Ati: “Umuntu wese afite uruhare mu kurwanya iki cyorezo, Abantu bagomba gukomeza kugira isuku bakaraba intoki, birinda guhoberana no guhuza ibiganza, kwirinda kujya ahahurira abantu benshi n’ibindi. Nta muntu ugomba kumva ibihuha, hashyizweho umurongo wa telefoni uhamagarwa ku buntu ariwo 114 ndetse wakumva batakwitabye kubera abantu benshi barimo kuwuhamagara wahamagara uwa Polisi usanzwe 112 ukabaza ibyo udasobanukiwe kuri iki cyorezo.”
CP Kabera yasabye abantu kwirinda gukoresha iyi mirongo bavuga ibitajyanye n’iki cyorezo, yaburiye abarimo gukwirakwiza ibihuha bidafite ishingiro kuko uwo bizagaragaraho azakurikiranwa hagasuzumwa impamvu ibimutera.
CP Kabera yagarutse ku itangazo ryatanzwe n’ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere (RURA) aho cyasabye ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange byari bisanzwe bitwara abagenzi hari  abicaye abandi bahagaze ko muri ibi bihe ziriya modoka zigomba gutwara abantu bicaye gusa, yakanguriye abashoferi n’abagenzi kubahiriza ayo mabwiriza.
Ati: ”Nk’uko itangazo rya RURA ribivuga nta mushoferi wemerewe kongera gutwara abantu bahagaze mu modoka kandi mbere yo kwinjiramo bagomba kubanza gukaraba mu ntoki.  Ku bashoferi, ibi ntibizabe impamvu yo kwiruka cyane kugira ngo batware abagenzi benshi, abagenzi nabo barasabwa kubyumva, imodoka yakuzura bagakomeza bagategereza indi ikaza kubatwara.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abaturarwanda ko ubuzima bw’igihugu bukomeza, umutekano wubahirizwa nk’uko bisanzwe hatagira ukora ibyaha yibwira ko inzego z’umutekano zihugiye ku kurwanya icyorezo cya Korona Virusi.
Src:RNP

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *