Perezida Kagame ategerejwe muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Botswana yatangaje ko Perezida Kagame, azasura iki gihugu kuwa 27 na 28 Kamena 2019, ku butumire bwa mugenzi we Perezida Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame ni igihe kidasanzwe mu mubano wa Botswana n’u Rwanda, rukazaba ari urwa mbere rwo ku rwego rw’Abakuru b’ibihugu cyangwa aba Guverinoma rubayeho hagati y’ibihugu byombi.

Muri uru ruzinduko abakuru b’ibihugu byombi bazaganira ku mubano wabyo, ku karere ndetse no ku zindi ngingo mpuzamahanga bisangiyemo inyungu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko ‘kuba u Rwanda ari igihugu cyabashije gusohoka neza mu makimbirane, ubu kikaba ari kimwe mu bihagaze neza ku mugabane wa Afurika, ndetse kikaba gifite ubukungu bwo kureberaho’.

Uru ruzinduko kandi ruzaba umwanya wo guteza imbere no kwagura ubufatanye bwa Botswana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye z’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Muri Nzeri 2012 nibwo Ambasaderi Vincent Karega, ufite icyicaro muri Afurika y’Epfo, yashyikirije uwari Perezida wa Botswana Lt Gen Seretse Khama Ian Khama, ibaruwa imwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Icyo gihe Perezida Khama yavuze ko ‘Botswana n’u Rwanda ni ibihugu bimwe, byose ntibikora ku nyanja, twese ducungira ku miyoborere myiza ngo tuzamure ubukungu bw’ibihugu byacu”.

Yanongeyeho ko ibi bihugu bisanzwe bikorana mu bijyanye n’ubuhinzi, ubworozi ndetse n’umutekano.

Muri Botswana haba Abanyarwanda bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo, aho bafasha abatishoboye. Guhera mu 2015 bagiye batanga ubwisungane mu kwivuza, mu 2017/2018 bakaba barabwishyuriye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Karere ka Nyanza.

Mu 2018/2019 kandi bishyuriye abaturage batishoboye 100 bo mu Karere ka Rubavu, babishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Perezida Kagame ubwo yahuraga na mugenzi we Masisi mu nama yiga ku bukungu yabereye i Davos muri Mutarama uyu mwaka

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we Masisi ari kumwe na Madamu we, Neo Masisi n’abandi bayobozi ku mpande zombi

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *