Umuvugizi wa Vatican n’umwungirije beguye bitunguranye

Umuvugizi wa Vatican n’umwungirije kuri iyi mirimo beguye bitunguranye kuri uyu bwa Mbere tariki 31 Ukuboza 2018.

Ubwegure bw’Umunyamerika Greg Burke n’Umunya-Espagne, Paloma Garcia Ovejero, bwatangajwe muri iki gitondo mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’i Vatican.

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko nta mpamvu izwi yatumye aba bombi begura.

Ubwegure bwabo buje nyuma y’ibyumweru bibiri Papa Francis, ashyizeho umunyamakuru w’Umutaliyani usanzwe ari n’inshuti ye, Andrea Torniella, wahawe inshingano zo kuba umuyobozi w’ishami ry’itumanaho i Vatican.

Burke yagize ati “Paloma nanjye tweguye, ntituzaba turi mu nshingano guhera kuwa 1 Mutarama. Nyuma y’iki gihe cyo kuva mu ishami ry’itumanaho rya Vatican, turumva ari umwanya mwiza wo kuba Papa yashyiraho itsinda rishya”.

Burke w’imyaka 59 yahoze ari umunyamakuru wa Fox News, i Roma, akaba yarahawe imirimo i Vatican mu 2012, ari umujyanama w’umunyamabanga wa leta wa Vatican, mu 2016 agirwa umuvugizi.

Ovejero w’imyaka 43 yahoze ari umunyamakuru wa Radio yo muri Espagne, COPE, akaba yari umwe mu bagore bakomeye cyane i Vatican.

Vatican yatangaje ko Umunyamakuru w’Umutaliyani, Alessandro Gisotti, w’inshuti ya Tornielli, azaba umuvugizi w’agateganyo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *