Rutahizamu w’Ubufaransa wari witezwe mu gikombe cy’isi yavunikiye bikomeye mu myitozo

Ikipe y’Ubufaransa yatangaje ko rutahizamu wayo Christopher Nkunku yagize imvune mu ivi nyuma yo kugongana na Eduardo Camavinga mu myitozo, ahita ava mu bakinnyi izakoresha mu gikombe cy’isi muri Qatar.

Kuri uyu wa kabiri,nibwo Christopher Nkunku yavunikiye mu myitozo bituma akurwa mu bagomba kwitabira igikombe cy’isi.Nkunku yagize ikibazo ku kuguru kw’ibumoso nyuma yo kugongana na Eduardo Camavinga

Uyu musore w’imyaka 25 niwe umaze gutsinda ibitego byinshi muri Bundesliga kuko afite 12 mu mikino 15 yakiniye RB Leipzig.

Ikipe y’Ubufaransa yiteguye guhaguruka yerekeza muri Qatar kuri uyu wa gatatu ikazahura na Australia mu mukino wabo wa mbere wo mu itsinda D,kuwa 22 Ugushyingo 2022.

Nkunku yiyongereye ku rutonde rw’abakinnyi bakomeye cyane batazakinira Ubufaransa mu gikombe cy’isi, barimo abakinnyi bakina hagati Paul Pogba na N’Golo Kante na myugariro Prisnel Kimpembe.

Myugariro wa Manchester United, Raphael Varane, na we aracyakira imvune.

Umusimbura wa Nkunku ntaramenyekana gusa biravugwa ko araturuka hagati ya Randal Kolo Muani, Diaby, Martial.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *