RALC yaboneye umuti ibibazo by’akavuyo kabaga mu buhanzi n’ubugeni by’u Rwanda

Nyuma y’uko hagiye havugwa ibibazo bitandukanye muri muzika y’u Rwanda, ndetse n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, ubu Inteko y’ururimi n’umuco (RALC) yaba igiye kubivugutira umuti.

Ibi byavugiwe mu nama yahuje abafite aho bahurira n’ibikorwa bya muzika mu Rwanda hagamijwe gushyiraho ihuriro ryabafasha kwikemurira ibibazo bahura nabyo muri muzika tariki 4 Mata 2016, barimo abahanzi b’indirimbo gakondo, abahanzi b’indirimbo zigezweho , abatunganya umuziki ( producers) ndetse nabafasha abahanzi mu buryo bwo gutera imbere ( managers).

Makuruki.rw iganira na Prudence BIRAGUMA ari nawe ushinzwe imbyino,umuzuki, sinema n’amakinamico mu Nteko Nyarwanda y‘ururimi n’umuco (RALC) ikaba ari nayo ifite mu nshingano zayo ibigendanye n’ubuhanzi muri rusange, yavuze ko batekereje gushyiraho ihuriro ry’abahanzi hagamijwe gushaka uburyo buboneye bwo guca ibibazo biboneka mu buhanzi binyuze mu gushyiraho amahuriro muri buri cyiciro cy’ubuhanzi.

Prudence yagize ati: “Nubwo hari hasanzweho amatsinda y’abahanzi muri buri cyiciro aho twavuga nk’itsinda ry’abahanzi, itsinda ry’abatunganya umuziki ,itsinda ry’abafasha abahanzi, itsinda ry’abanyabugeni, itsinda ry’abakina amakinamico n’inzenya ndetse n’itsinda ry’abakora sinema. Twasanze asa naho adakora kandi anakorera mu kavuyo bituma tubahuriza hamwe ngo hatorwe ihuriro muri buri cyiciro harimo ihuriro ry’abahanzi rigizwe n’abakora indirimbo za gakondo n’abahanzi bakora indirimbo zigezweho, abatunganya umuziki ndetse n’abafasha abahanzi, ihuriro ry’abakora sinema mu Rwanda ubu rinakora, ihuriro ry’abanyabugeni ndetse n’ihuriro ry’abakina amakinamico ndetse n’inzenya.”

Yakomeje avuga ko ibibazo byose bizajya bivuka mu buhanzi, abagize aya mahuriro bazajya bicara bakabishakira umuti ibinaniranye bigashyikirizwa urwego rukuru ruzaba ruhuriyemo amahuriro yose arirwo RWANDA Art Council .

Ibibazo binaniye RWANDA Art Council ngo bizajya bigezwa mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco kugira ngo byigweho, harebwa icyateza imbere ubuhanzi mu Rwanda harimo kubashakira amahugurwa, kubaha uruhushya rubemerera gukora ibitaramo ndetse no kubagira inama zitandukanye ari naho bazabasha kwishyurira imisoro basabwa ku bihangano byabo biciye mu mucyo bikazateza imbere igihugu n’abahanzi muri rusange nk’abagenerwa bikorwa.



Bamwe mu batorewe kuyobora ihuriro ry’abahanzi b’indirimbo za gakondo n’indirimbo zigezweho,abatunganya muzika n’abafasha abahanzi (managers).

Muri iyi nama hatowe komite y’abagize ihuriro ry’abakora umuziki wa gakondo, umuziki ugezweho , abatunganya umuziki ndetse nabafasha abahanzi.

KOMITE NYOBOZI

Prezida yabaye Intore TUYISENGE Jean de Dieu, Visi Perezida: Patrick Nyamitali, Umunyabanga: GATSINDA Jean Paul (Jay P Pro), umubitsi yabaye UWINEZA Marie Claire (Mutima w’urugo).

KOMITE NJYANAMA

Perezida yabaye MIHIGO Francois Chouchou, yungirijwe na KAMOSO Ombeni , Umunyamabanga yabaye KAYIRANGWA Rosine naho umubitsi ni MAKANYAGA Abdul na MUCYO Nicolas

KOMITE NGENZUZI

Ku mwanya wa Perezida hatowe SEMANZA Jean Baptiste( Jaba Star), yungirijwe na HABIMANA Samuel (Crezzo-G), Umwanditsi: MUKASA Joseph( Ras Mukasa)

KOMITE NKEMURAMPAKA

Perezida wayo yabaye ISHIMWE Clement ( KINA MUSIC),yungirijwe na SHEMA Frank Youssouf naho Umwanditsi yabaye MBABAZI Phionah

Biteganyijwe ko n’andi matsinda harimo ay’abanyabugeni, ay’abakina amakinamico,imideli n’abakina urwenya nayo azatora amahuriro yabo bitarenze iki cyumweru maze bose bakazaba bahuriye muri Rwanda Art Council izatangizwa ku mugaragaro tariki 15 Mata 2016.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *