Dushaka ko buri mwana w’u Rwanda abona uburezi- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko guha uburezi umuntu kuva mu bwana bwe bimufasha gukura asobanukiwe neza Isi atuyemo, akaba ari yo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda iharanira ko buri mwana abona amahirwe yo kwiga. 

Yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abayobozi banyuranye bitabiriye Inama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs Pavillion) n’umuhango wo gutangiza ubukangurambaga bwiswe “Gutsinda Ibitego kugamije Intego/ Scoring 4 The Goals”. 

Ubwo bukangurambaga bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugaragaza agaciro k’umupira w’amaguru mu guharanira iterambere rirambye, amahoro, ubworoherane, ubudaheza n’ubudaheranwa ndetse no gufata ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. 

Ni ibikorwa byateguwe n’Umuyobozi w’Umuryango Qatar Foundation uhuriyemo ibigo birenga 50 bikora mu nzego z’uburezi, ubushakashatsi n’iterambere ry’umuryango. 

Perezira Kagame yashimangiye ko umuntu uhawe uburezi kuva mu bwana bumufasha kumva byimbitse ibidukikije, haba ku birebana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no mu zindi nzego zirebana n’ibidukikije. 

Yakomeje agira ati: “Turashaka ko buri mwana w’u Rwanda, nk’uko tubyifuriza n’abo mu bindi bice by’Isi, kubona amahirwe yo guhabwa uburezi. Tumaze igihe dutekereza ku burambe mu ishoramari ryose dukoze mu Gihugu, mu baturage bacu, ndetse duhereye ku burezi.”

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Doha muri Qatar guhera ku Cyumweru taliki ya 20 Ugushyingo, aho bitabiriye itangizwa ry’imikino y’igikombe cy’Isi cya 2022.

Ni ibirori byabereye kuri Sitade ya Al Bayt byaranzwe n’imihango yari igamije guhuza umuco wa Qatar n’indi mico y’amahanga mu gutanga ubutumwa Isi yose ikeneye kubumbatira mu guharanira iterambere rirambye.

Ibirori byo gutangiza imikino y’Igikombe cy’Isi bifatwa nka kimwe mu bikorwa by’ingenzi bikurikirwa n’amamiliyoni y’abantu ku Isi yose biri kuba ako kanya.

Ibirori by’ejo byagaragaje ubutumwa bukomeye Abarabu bageneye amahanga, cyane ko Qatar yabaye Igihugu cya mbere cyo mu Burasirazuba bwo Hagati cyakiriye imikino y’Igikombe cy’Isi, nyuma y’imyaka 12 imaze mu myiteguro. 

Bumwe mu butumwa bwatanzwe ni uburebana no guhuza abantu, kubaka ibiraro biziba ibyuho bishingiye ku moko, ibara ry’uruhu, umuco n’ubwenegihugu, binyuze mu kubahana ndetse no kwemera kubana mu mahoro nk’uko Isi yose ihuzwa n’umupira w’amaguru. 

Nyuma y’ibirori hakurikiyeho umukino wahuje Ikipe y’Igihugu ya Qatar n’iya Ecuador mu cyiciro cya A, Qatar itsindwa ibitego bibiri ku busa. 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *