Bushali na Slum Drip bazwi mu njyana ya Kinyatrap batawe muri yombi

Umuhanzi Bushali umaze kumenyekana cyane mu njyana ya Kinyatrap yatawe muri yombi akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Hagenimana Jean Paul wamenyekanye cyane nka Bushali mu muziki, ni umwe mu bagize itsinda ry’abasore baharawe mu njyana ya Kinyatrap.

We na mugenzi we Slum Drip hamwe n’abandi bakobwa babiri batawe muri yombi bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019 nibwo aba basore batawe muri yombi bari kumwe n’abakobwa babiri bikekwa ko basangiraga ibiyobyabwenge.

Nsabimana Désiré, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda aho bafatiwe, yavuze  ko uru rubyiruko rwafatiwe mu rugo rw’umubyeyi w’umwe muri aba basangiraga ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Bahuriye mu rugo rw’umubyeyi w’umwe muri abo bana basangiraga, uwo mwana yabafunguriye inzu yo ku ruhande, umubyeyi abonye abantu atazi bakoraniye iwe yitabaza inzego zibanze, ni uko batawe muri yombi.”

Bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ngo rutangire iperereza mbere y’uko bashyikirizwa ubushinjacyaha ngo bajyanwe mu nkiko.

Bivugwa ko  bafatanywe udupfunyika tubiri tw’urumogi ndetse n’icupa ririmo ibintu by’ifu bitaramenyekana.

Bushali ni umwe mu  baraperi bari bari kwitwara neza muri iki gihe. Yatangiye umuziki mu mpera za 2013.

Aherutse kumurika album ya kabiri yise ‘Ku gasima’ ije nyuma y’iya mbere yagiye hanze muri Gashyantare mu 2018 yise ‘Nyiramubande’.

Izina rya Bushali The Trigger riherutse kuzamurwa cyane n’indirimbo yise ‘Nituebue’ yahuriyemo na B-Threy n’uwitwa Slum Drip.

Udupfunyika tubiri tw’urumogi bivugwa ko bafatanywe ndetse n’igicupa bitaramenyakana  ubwoko bw’ibirimo

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *