U Rwanda rwibukije USA ibyo rwiyemeje mu rugendo rw’Amahoro muri RDC

Leta y’u Rwanda yongeye gushimangira ko yiyemeje gushyigikira umurongo wo gukemura amakimbirane n’ibibazo by’umutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) binyuze mu biganiro by’amahoro bya Luanda n’ibya Nairobi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri taliki ya 15 Ugushyingo, mu biganiro yagiranye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Antony J. Blinken, byibanze ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Uwomutekano muke ushingiye ku imirwano iikomeje gukaza umurego hagati y’ingabo za Leta zifatanyije n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ndetse n’inyeshyamba za Mai Mai mu kurwanya inyeshyamba za M23 ziharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.  

Abayobozi bombi bavuze ko bishimiye ibiganiro bagiranye n’umusaruro byatanze, bikaba byabereye i Bali muri Indonesia aharimokubera Inama Mpuzamahanga ya 17 y’ibihugu 20 bikize cyane ku Isi (G20).

Minisitiri Dr Biruta yagize ati: “Nashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gushyigikira inzira y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda bigamije kuzana amahoro n’amahoro mu Burasirazuba bwa DRC ndetse no mu Karere, kandi ko impande zose bireba zishakira igisubizo cya Politiki mu gukemura ibibazo.”

Thank you @SecBlinken for the good meeting. I reiterated Rwanda’s commitment to the regional #Nairobi and #Luanda mechanisms to bring peace and stability to Eastern DRC and the region, and the need for all concerned parties to work towards a political solution to the crisis. https://t.co/GDyLEurTf7— Vincent Biruta (@Vbiruta) November 15, 2022

Intambara bivugwa ko ikomeje gufata indi ntera aho inyeshyamba za M23 zikomeje guhatana zerekeza mu Mujyi wa Goma, nyuma yo kwigarurira ibice bitandukanye bya Teritwari ya Rutshuru zikanafata n’uduce twegereye Umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyo ntambara irimo kurwanirwa ku mupaka, imaze gutera Abanyekongo basaga 100 guhungira mu Rwanda, aho binjiye mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kabuhanga mu Karere ka Rubavu, bikaba bivugwa ko bari baturutse muri Tuhunda n’ahitwa Buhumba.  

Umunyamabanga wa USA Antony Blinken, yavuze ko Igihugu cye gihangayikishijwe n’ubwicanyi bukomeje guorwa muri kiriya gice cya RDC, akavuga ko hekenewe gufatwa intambwe zifatika mu guhosha intambwa.

Yakomeje agira ati: “Navuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirajwe ishinga n’ihohoterwa rikomeje kubera mu Burasirazuba bwa DRC, kandi nasabye u Rwanda gufata ingamba zihamye zifasha koroshya umutekano.”

Blinken yaherukaga kuza mu Rwanda mu mezi atatu ashize aho yari aje mu bibazo by’ubwumvikane buke bwatewe n’uko RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23, mu gihe ari yo yahisemo gukorana byeruye n’umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 25 uhungabanya umutekano w’u Rwanda n’uwo mu Karere.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *