Seninga yeguye ku gutoza Etincelles

Umutoza Seninga Innocent yatangaje ko yeguye ku mirimo yo gutoza Etincelles yo mu Akarere ka Rubavu nyuma y’uko ubuyobozi bwayo butubahirije ibikubiye mu masezerano bagiranye.

Hari hashize amezi atanu Seninga ari umutoza wa Etincelles nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka itatu. Yagiye muri Etincelles FC tariki ya 10 Kamena uyu mwaka, ayitoza mu mikino mike y’igikombe cy’amahoro mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2018/19 urangira.

Ibaruwa y’ubwegure bwa Seninga ivuga ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’ikipe butari kubahiriza amasezerano bagiranye.

Igira iti “Nshingiye ku kuba mutarubahirije ibiri mu masezerano twagiranye mu ngingo ya gatatu yo gushaka kumpuguza umushahara w’ukwezi kwa cumi ndetse n’ingingo ya gatanu ivuga ko ngomba kwigurira bikarangira baguzwe na komite, neguye ku mirimo nari nshinzwe.”

Iyi kipe iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 11 muri shampiyona. Yatsinze imikino itanu, inganya ibiri indi ine irayitsindwa.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *