RIB mu minsi mikuru yakiriye ibirego 193, birimo iby’ abantu bane bishwe

Abantu 147 bakurikiranyweho gukora ibyaha mu minsi mikuru. Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko mu cyumweru cy’ iminsi mikuru hagaragaye amoko 29 y’ ibyaha.

Ibi byaha byabazwe kuva tariki 23 Ukuboza 2018 kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Mutarama 2019.

Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yabwiye Radiyo Rwanda ko abakorewe ibyaha ari 198.

Yagize ati “Abo bantu 198 barega ko bakorewe ibyaha, ibyaha 58 ni ibyo gukubita no gukomeretsa usanga bifitanye isano n’ iminsi mikuru kubera kunywa no kwishima bigatuma bakora ibyaha”

Mu bihindi byaha RIB yaregewe harimo ibiyobyabwenge. RIB yataye muri yombi abantu 28 bafashwe bikoreye ibiyobyabwenge mu turere twa Gicumbi, Burera, Nyagatare na Nyarugenge.

Uretse ibi byaha kandi ngo hanagaragaye ibirego 16 byo gusambanya abana, umubare RIB ivuga ko uri hejuru mu cyumweru kimwe.

Mbabazi ati “Ibyaha 16 mu cyumweru kimwe ubona ari ibyaha byinshi. Gusa icyatugaragariye ni uko muri abo bana nta wuri munsi y’ imyaka wasambanyijwemo. Ni abana bari hagati y’ imyaka 14 ariko bataruzuza imyaka 18. Mu bushakashatsi tugenda dukora usanga abantu bibeshya ko ari bakuru”

RIB ivuga ko hari abantu bahishira icyaha cyo gusambanya abana kugira ngo umukobwa wabo adaseba, atazabura umugabo ariko ngo iyi ngeso yo guhishira ikwiye gucika.

Ubwicanyi…

RIB ivuga ko kuva tariki 23 Ukuboza 2018 kugera saa kumi n’ ebyiri z’ igitondo kuri uyu wa 2 Mutarama 2019 yakiriye ibirego bine by’ ubwicanyi.

Ibi birego by’ ubwicanyi birimo icya Hakizimana Emmanuel bitaga Bienvenu wiciwe I Kanombe n’ abantu bagishakishwa, n’ umwana w’ umukobwa wiciwe mu Ruhango mu murenge wa Ntongwe ku wa Mbere nijoro. Uyu mwana w’ umukobwa yishwe mu minota mike atandukanye na nyina aherekeje mukuru we.

RIB ivuga ko icyatumye uyu mwana w’ umukobwa yicwa kitaramenyekana abantu bane bamaze gutabwa muri yombi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *