Amerika n’u Bushinwa bigiye kuganira ku ihoshwa ry’intambara y’ubucuruzi

Itsinda riturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu cyumweru gitaha rizerekeza i Beijing mu Bushinwa ahazabera ibiganiro bigamije guhosha intambara y’ubucuruzi imaze iminsi iri hagati y’ibi bihugu by’ibihangange ku Isi.

Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe iki Cyumweru kitagendekeye neza Amerika, ahagaragaye ibihombo ku masoko atandukanye ahanini kubera ubwoba.

Umwaka ushize waranzwe n’ibibazo mu bucuruzi hagati y’ibi bihugu, aho byombi byongereye imisoro y’ibicuruzwa bituruka hamwe bijya ahandi bifite agaciro k’asaga miliyari 300 z’amadolari.

BBC ivuga ko iyi ariyo nama ya mbere igiye kuba kuva ibihugu byakwemeranya kutagira ibicuruzwa byongera kuzamurirwa imisoro mu gihe cy’iminsi 90.

Tariki ya 1 Ukuboza nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Xi Jinping w’u Bushinwa bumvikanye ku kuba bahagaritse kongera imisoro; bari mu nama ya G20 yabereye muri Argentine.

Urubuga rwa Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa ruvuga ko intego ya biriya biganiro biteganyijwe tariki ya 7-8 Mutarama 2019, ari ukurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ibyumvikanyweho n’abakuru b’ibihugu byombi.

Itsinda ry’Abanyamerika rizaba riyoboye n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubucuruzi, Jeffrey Gerrish.

Intambara y’ubucurizi hagati y’u Bushinwa na Amerika yatangiye nyuma y’uko Perezida Trump ashinje kiriya gihugu gushyira imbere inyungu zacyo gusa, bigatuma Abanyamerika baharenganira.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *